Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe amakuru avugwa ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas n’igishobora gukurikiraho

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hemejwe amakuru avugwa ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas n’igishobora gukurikiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine, bwemeje ko Ismail Haniyeh wari umuyobozi w’uyu mutwe yiciwe muri Iran, ndetse harikangwa ko intambara imaze igihe muri Gaza ishobora gukaza umurego.

Umuyobozi wa Hamas yishwe avuye mu muhango wo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu cya Iran, ndetse iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane uwamwishe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko kugeza ubu hari impungenge ko urupfu rw’umuyobozi wa Hamas, rushobora gutuma Intambara imaze iminsi hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas ishobora gufata indi ntera nubwo kugeza ubu Israel ntacyo iravuga ku rupfu rwe.

Umuyobozi wa Hamas wungirije yashinje “Israel ko iri inyuma y’urupfu rw’umuyobozi wabo, ndetse ko iki Gihugu gikabije kubashotora ariko ko bitazabaca intege bazakomeza inzira batangiye, kandi ko bizeye intsinzi.”

Igihugu cya Iran cyahise gitangaza ko igisirikarare cyacyo kigiye guterana kugira ngo banzure icyo bagiye gukora ku rupfu rwa Haniyeh, wari inshuti y’akadasohoka ya Iran.

Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, yamaganye iyicwa ry’umuyobozi wa Haniyeh n’imitwe y’abarwanyi ba Palesitine bigaruriye agace ka West Bank, ikomeje gusaba ko habaho imyigaragambyo yamagana iki gikorwa.

Ubusanzwe Haniyeh wabarizwaga muri Qatar, yahigwaga cyane n’Igihugu cya Israel kuko ari we wari uyoboye ibitero Hamas yagabye kuri iki Gihugu tariki 07 Ukwakira 2023 cyahitanye abaturage basaga 200 ba Israel.

Uyu Haniyeh wari Umuyobozi wa Hamas akaba yishwe nyuma yaho abahungu be batatu na bo baguye mu gitero cy’indege cya Israel.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 14 =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu yatumye hafungwa insengero 185 zo mu Karere kamwe mu Rwanda

Next Post

Umuhanzi uzwiho umwihariko w’indirimbo zizamurira ibinezaneza abakundana afite agaseke agiye gupfundura

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

20/10/2025
Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uzwiho umwihariko w’indirimbo zizamurira ibinezaneza abakundana afite agaseke agiye gupfundura

Umuhanzi uzwiho umwihariko w’indirimbo zizamurira ibinezaneza abakundana afite agaseke agiye gupfundura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.