Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel cyemeje ko Mohammed Deif wari Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas, yishwe n’igitero cy’indege muri Gaza. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bya Politiki, na we yiciwe muri Iran.

Mu itangazo ryatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Igisirikare cya Israel cyemeje iyicwa rya Mohammed Deif wishwe n’igitero cy’indege mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Israel itangaza ko Deif wari Umugaba Mukuru mu rwego rwa gisirikare mu mutwe wa Hamas, ndetse na Yahya Sinwar na we usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe, ari bamwe mu bacuramugambi b’igitero cyo ku ya 07 Ukwakira 2023, cyahitanye Abanya-Israel 1 200, kikaba ari na cyo ntandaro y’intambara imaze igihe muri Gaza. Uyu Sinwar bivugwa ko akiriho aho akihishe muri Gaza.

Kugeza ubu Israel ntirahakana cyangwa ngo yemeze niba ari yo iri inyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bya Politiki wiciwe muri Iran.

Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Yoav Gallant yatangaje ko igitero kivuganye Deif ari “imwe mu ntambwe ishimishije” mu kugera ku ntego yabo muri iyi ntambara.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Yagize ati “Umusaruro w’iyi operasiyo bigaragaza ko Hamas, ari umutwe uri mu marembera.”

Igitero kivuganye Deif cyabaye tariki 13 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, aho ibisasu by’indege byashwanyaguje aho yari aherereye mu mujyi wa Khan Younis uherereye mu majyepfo ya Gaza.

Igisirikare cya Israel kandi gitangaza ko icyo gihe undi musirikare wo hejuru wa Hamas, Rafa Salama, na we yishwe.

Nanone kandi iki gitero cyahitanye abantu barenga 90 barimo abari bacumbitse mu mahema yari hafi y’ahagabwe iki gitero, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Israel cyagize kiti “Tugendeye ku isesengura ry’ubutasi, turemeza ko Mohammed Deif yivuganywe n’igitero cy’indege.”

Kugeza ubu mu ntambara imaze amezi 10, habarwa Abanya-Palestine ibihumbi 39 bamaze kuyigwamo, mu gihe abakomeretse barenga ibihumbi 91 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, mu gihe abavuye mu byabo babarirwa muri miliyoni 2,3.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Igisubizo cya Trump cyafashwe nko kwibasira umunyamakuru wamwibukije ibidakwiye yavuze ku birabura

Next Post

M23 yagize icyo ivuga ku byemerejwe mu biganiro by’u Rwanda na Congo birimo ibiyireba

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 yagize icyo ivuga ku byemerejwe mu biganiro by’u Rwanda na Congo birimo ibiyireba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.