Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yageneye abasirikare B’u Rwanda bari muri Centrafrique

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yageneye abasirikare B’u Rwanda bari muri Centrafrique
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, abagezaho ubutumwa burimo ubwo kubagaragariza uko umutekano wifashe mu karere.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024 nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru w’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Maj Vincent Nyakarundi yasuye inzego z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Maj Vincent Nyakarundi yanagiranye ikiganiro n’abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) ndetse n’abariyo ku masezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Centrafrique.

Muri iki kiganiro cyabereye ku cyicaro Gikuru cya Scatel Mpok cy’izi ngabo, Maj Gen Vincent Nyakarundi yabashimiye umuhate n’imbaraga bakomeje gukorana mu kurinda abaturage, ndetse anabagezaho uko umutekano wifashe mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa muri Centrafrique gukomeza gukorana imbaraga mu nshingano barimo, bakazikorana ubunyamwuga bubahiriza amahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi (u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique).

Maj Gen Vincent Nyakarundi yakirwa ku cyicaro gikuru cy’abasirikare b’u Rwanda
Yanagiranye ikiganiro n’Abofisiye bayoboye bagenzi babo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twelve =

Previous Post

Mu mahirwe yashyiriweho abakora mu burezi bw’ibanze hari abavuga ko bibagiranye

Next Post

Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Related Posts

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza
IBYAMAMARE

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.