Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubuhamya ntangarugero kuri Yesu bw’Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwamamara

radiotv10by radiotv10
08/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ubuhamya ntangarugero kuri Yesu bw’Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwamamara
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamideri w’Umunyarwandakazi umaze kwitabira ibirori by’imideri bikomeye ku Isi, Anipha Umufite, yasangije ab’igitsinagore ubuhamya bw’uburyo aho ajya hose, ajyenda yumva ari kumwe na Yesu/Yezu ndetse ko ari we akesha ibyo agezeho byose.

Anipha Umufite yabitangarije mu giterane kizwi nka ‘All Women Together’ kiri kubera mu Rwanda kibaye ku nshuro ya 12, cyitabiriwe n’ab’igitsinagore baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Iki giterane gitegurwa n’Umuryango Women Foundation uyoborwa na Apôtre Mignonne Kabera usanzwe ari umukozi w’Imana, icyo kuri uyi nshuro cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024,

Iki giterane All Women Together 2024 cy’uyu mwaka cyitabiriwe n’abavuye mu bice binyuranye by’Isi, kizamara iminsi ine.

Muri gahunda ziba muri ibi biterane, ababyitabiriye bafata umwanya munini w’ubuhamya mu ntero igira iti ‘Kuva mu Gutsikamirwa tujya mu butsinzi’.

Mu batanze ubuhamya harimo Umunyamiderikazi mpuzamahanga Anipha Umufite ukorana na Kompanyi zikomeye ku Isi, wavuze ko Yesu/Yezu ari we cyamamare kirenze abandi bose.

Yagize ati “Hari abagira isoni zo guhamya ko ari abakristo mu ruhame bari kumwe n’abakomeye, ariko ndagira ngo mbabwire ko Yesu ari we musitar ubarenze.”

Anipha Umufite yakomeje avuga ko nubwo agenda mu Bihugu byinshi byo ku Migabane itandukanye ku Isi, ariko igihe cyose aba ari kumwe na Yesu aho yerecyeje hose.

Ati “Aho njya hose mu Bihugu bitandukanye, ntabwo nsiga Yesu ndamuhamya, ni yo ndi kumwe n’icyamamare Kim Kardashian ntabwo bintera isoni kuvuga Yesu.”

Iki giterane ‘All Women Together Conference 2024’ kiri kuba Ku nshuro ya 12, kizamara iminsi ine, aho kizasoza kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024.

Anipha Umufite yatanze ubuhamya bw’ibyo Yesu yamukoreye
Na Miss Kalimpinya yatanze ubuhamya
Byari amashimwe menshi

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − nine =

Previous Post

Hafashwe icyemezo kirimo inkuru nziza ku bifuza gutumiza hanze imodoka z’amashanyarazi n’iza Hybrid

Next Post

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Centrafrique yageneye ubutumwa RDF

Related Posts

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Centrafrique yageneye ubutumwa RDF

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Centrafrique yageneye ubutumwa RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.