• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon imanuye undi rutahizamu imukuye mu Gihugu kizwiho ruhago wanakinnye i Burayi

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon imanuye undi rutahizamu imukuye mu Gihugu kizwiho ruhago wanakinnye i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi w’Umunya-Cameroon Aziz Bassane Koulagna wakinaga muri shampiyona y’iwabo muri iki Gihugu ndetse wanakinnye ku Mugabane w’u Burayi.

Uyu rutahizamu ukina asatira aca ku ruhande, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu agomba gutangira igeragezwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama, mu gihe Shampiyona isigaje iminsi ine gusa ngo itangire.

Uyu musore w’imyaka 22 aje muri Rayon Sports aturutse mu ikipe ya Coton Sports de Garoua y’iwabo muri Cameroon, aho yari amazemo imyaka ibiri.

Aziz Bassane Koulagna yananyuze mu makipe anyuranye arimo n’ayo ku Mugabane w’u Burayi, aho yakiniye amakipe y’abato yo mu Bufaransa nka FC Nantes y’abatarengeje imyaka 19.

Ikipe ya Rayon Sports iri kwiyubaka igamije gutwara igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize dore iheruka kugikoraho mu mwaka wa 2019 ubwo yatozwaga n’Umunya-Brazil Robertinho wongeye kugirirwa icyizere akagarurwa muri iyi kipe ari na we uri kuyitoza ubu.

Aziz Bassane Koulagna yasesekaye i Kigali

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Ntabwo amahoro yakwizana- Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idakwiye kwigira ntibindeba mu bibazo byayo

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriye Abaperezida barimo umuhuza mu bya Congo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.