Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Bavuze ibibabangamiye bakorerwa n’insoresore bafata nko kubahagiraho

radiotv10by radiotv10
15/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Bavuze ibibabangamiye bakorerwa n’insoresore bafata nko kubahagiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyanzoga mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko insoresore zikora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zibarembeje zibakorera urugomo, zishoramo iyo zimaze guhaga inzoga zigura mu mafaranga ziba zimaze gukorera.

Aba baturage bavuga ko izi nsoresore n’ubundi zigaragara nk’abanyarugomo, kuko iyi zivuye mu kazi, zihitira mu nzoga, zikazinywa zigasinda, ubundi zikabiraramo zikabakubita.

Umwe ati “Iyo bamaze kubona amafaranga y’amabuye, bahita bajya kunywa bamara gusinda uwo bahuye wese baramuhohotera, nanjye baherutse kunkubita. Ntawe badahohotera, bakomeretsa benshi cyane.”

Undi ati “Ni itsinda ry’ibirara, turabizi n’amazina, baranywa bamara gusinda bagateza urogomo, n’umwana wanjye baramukomerekeje hari n’umuturanyi wanjye batemye ubu ari mu bitaro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, avuga ko uretse ikibazo giherutse kuba ahantu hari habaye ubukwe izo nsoresore zikahagaba igitero cy’urugomo, ariko ko ntakindi kibazo cy’umutekano mucye giterwa n’uru rubyiruko.

Ati “Ikibazo tuzi cyabayeho, ni icyabaye mu cyumweru gishize insoresore zagiye mu bukwe zikubita abantu, ariko icyo kibazo kiri gukurikiranwa kiri mu Bugenzacyaha, ariko ubundi ntakibazo cy’umutekano mucye kiri muri ako gace.”

Ni mu gihe abaturage bo bavuga ko hari benshi bagiye bahura n’ibyo bikorwa by’urugomo mu bihe bitandukanye, bagasanga bikwiye ko hagira igikorwa kugira ngo iki kibazo kiranduke.

Prince Theogene NZABIHIMNA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bw’i Gatumba bamaze imyaka 20 barimwe ubutabera bavuze icyo bateganya

Next Post

Inkuru itari nziza y’ibyabaye ku bakunzi b’ikipe iyoboye mu Rwanda berecyezaga muri Tanzania

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru itari nziza y’ibyabaye ku bakunzi b’ikipe iyoboye mu Rwanda berecyezaga muri Tanzania

Inkuru itari nziza y'ibyabaye ku bakunzi b’ikipe iyoboye mu Rwanda berecyezaga muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.