Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Tanzania ukubutse mu Rwanda yakiriye Ambasaderi mushya warwo General Nyamvumba

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Tanzania ukubutse mu Rwanda yakiriye Ambasaderi mushya warwo General Nyamvumba
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania, General Patrick Nyamvumba, yashyikirije impapuro Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan; ukubutse mu Rwanda, aho yari yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, nyuma y’amasaha macye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan avuye mu Rwanda, aho yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, mu butumwa byatanze kuri uyu wa Mbere, byagize biti “Uyu munsi Uwahawe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, Amb. Gen Patrick Nyamvumba, yashyikirije impapuro Nyakubahwa Dr Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania.”

Amb. Gen Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Tanzania impapuro zo guhagararira u Rwanda muri iki Gihugu, nyuma y’icyumweru kimwe, anazishyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Mahmoud Thabit Kombo.

General Patrick Nyamvumba watanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi mu ntangiro z’uyu mwaka, inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Gashyantare 2024.

Ambasaderi Gen. Nyamvumba yasimbuye Amb. Fatou Harerimana we wahawe ishingano zo guhagararira u Rwanda muri Pakistan, nyuma y’uko yari amaze umwaka umwe aruhagarariye muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, we wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

General Nyamvumba kandi, mu bihe byatambutse yagize inshingano zinyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, yanabereye Umugaba Mukuru wazo.

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania yakiriwe mu biro na Perezida Samia Suluhu Hassan

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo

Next Post

Akanyamuneza ni kose ku munyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi mu Rwanda wateye intambwe mu rukundo

Related Posts

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk
AMAHANGA

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Akanyamuneza ni kose ku munyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi mu Rwanda wateye intambwe mu rukundo

Akanyamuneza ni kose ku munyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi mu Rwanda wateye intambwe mu rukundo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.