Thursday, September 12, 2024

General Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Patrick Nyamvumba wagize imyanya inyuranye mu Nzego Nkuru z’Igihugu by’umwihariko mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, akaba aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yatanze impapuro zimwemerera gutangira izi nshingano.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024 nk’uko tubikesha ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, kuri uyu wa Mbere byatangaje ko “Uyu munsi Ambasaderi wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania, Amb. Gen. Patrick Nyamvumba, yashyikirije inyandiko ze Amb. Mahmoud Thabit Kombo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania.”
General Patrick Nyamvumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania mu ntangiro z’uyu mwaka, inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Gashyantare 2024, ubwo mu nzego nkuru z’Igihugu hakorwaga amavugururwa.

General Nyamvumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, inshingano zigeze no kugirwa na Maj Gen Charles Karamba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, ubu akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

Amb. Gen Nyamvumba yasimbye Amb. Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, aho Fatou Harerimana ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

Mu ntangiro za Werurwe 2024, General Nyamvumba yabanje kunyura imbere y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, kugira ngo isuzume dosiye ye imusabira izi nshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

General Patrick Nyamvumba yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, by’umwihariko mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho yanabaye Umugaba Mukuru wazo, ndetse no kuba yarabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.

Amb. Gen. Nyamvumba yaboneyeho no kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist