Tuesday, September 10, 2024

Rusizi: Rurageretse hagati y’umuturage na Kompanyi avugaho kwigabiza umutungo we atabizi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage ufite ubutaka mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, aratunga agatoki kompanyi y’ubwubatsi kuba yaravogereye isambu ye atabizi, yabibazaho agasubizwa ko byumvikanyweho n’ubuyobozi.

Uyu muturage witwa Majyambere Jean Pierre usanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ariko akagira ubutaka mu Kagari ka Kamurera, afitanye ikibazo na kompanyi ya Century Engineering Contactors (CEC) ashinja kumuvogera ubwo yari mu bikorwa byo kurahura umuriro w’amashanyarazi.

Majyambere avuga ko yahurujwe n’abaturage bamubwira ko mu kibanza cye hari gucukurwa ngo hajyemo amapoto ndetse n’aho gushyira transfo, bigatuma yihutira kuhagera ngo arebe uko bimeze.

Ati “Mpageze mbabajije impamvu bangiriye mu isambu ntabizi, bambwira ko ibyo bintu bari gukora babifitiye uburenganzira ko niba nshaka kugira byinshi menya najya ku Murenge kuko ntacyo bakora Umurenge utakizi.”

Uyu muturage avuga ko iki kigo cyakomeje iyi mirimo yacyo yo gushinga amapoto ndetse anashyirwaho intsinga vuba na bwangu.

Ubwo iki kibazo cyari kimaze kugera mu itangazamakuru, umwe mu bakozi b’iyi kompanyi yahise ajya ku Murenge kubimenyeshya umukozi ushinzwe ubutaka wahise agera ahakorerwa ibi bikorwa, asaba ababikoraga kuba babihagaritse.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu REG, ishami rya Rusizi Nzayinambaho Jaques Tuyizere yabwiye RADIOTV10 ko na we yatunguwe no kumva ko iki kigo cyazanye transfo ndetse kikamanika intsiga mbere y’uko REG ibyemeza kandi ko kidashobora guhabwa umuriro kitabanje kumvikana n’umuturage cyashyiriye ibikorwa mu isambu.

Yagize ati “Twasanze mu by’ukuri uwo mushinga waje mu buryo tutari tuzi, ndetse twamaze kuwuhagarika kugira ngo babanze buzuze ibyo bagomba kwemeranyaho na REG. Ntabwo dushobora kubaha umuriro batarabanza kumvikana n’umuturage.”

Umuyobozi wa CEC, Carine Kamanzi yavuze ko iki kigo cyatangiye inzira y’ubwumvikane n’umuturage. Ati “Ubu tuvugana umuturage ari kuganira n’abantu kuri ubwo butaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko Umurenge wahise uha ibaruwa iki kigo ugitegeka guhagarika imirimo ngo kibanze cyumvikane n’umuturage.

Uyu muturage avuga ko yahurujwe n’abaturage babonye ubutaka bwe bwigabijwe n’iki kigo
Bari bamaze gushingamo amapoto
Na transfo yahise ishyirwamo vuba na bwangu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts