Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Hatangajwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko hari umuyobozi uvuzweho ruswa

radiotv10by radiotv10
06/08/2024
in MU RWANDA
0
Ngoma: Hatangajwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko hari umuyobozi uvuzweho ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, batunga agatoki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari kubaka ruswa ntanatinye kuyaka n’abahohotewe, ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bugiye kubigenzura.

Ni nyuma y’uko umuturage witwa Uwambajimana Marine wo muri aka Kagari ka Rujambara, avuze ko yahohotewe ubwo yajyaga mu kabari, nyirako akamukubitiramo.

Uyu muturage avuga ko nyuma yo guhohoterwa, yagannye ubuyobozi bw’ibanze akajya ku Kagari kuregera Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ariko akamusaba kubanza gutanga ibihumbi 10 Frw.

Yagize ati “Yarambwiye ngo ndaje ndakwanika mu gasima ariko kukwanikamo nkuhagaritse nutabanza ngo uzane ibihumbi icumi nabwo nturi bumbone. Ngo nyirikabari agomba guhannwa nawe ugahanwa, kuko niba acuruza amasaha yarenze nawe uba wakererewe.”

Ibi bivugwa n’uyu muturage, hari n’abandi bavuga ko badapfa kubona serivisi kuri aka Kagari batabanje gutanga amafaranga.

Undi ati “Ruswa izengereje abantu. Ntabwo wajya kwaka serivisi aho hepfo udafite amafaranga ngo bishoboke.”

Undi na we ati “Abenshi na benshi bagenda basubiye mu rugo ari cyo bahunga bakuganyira bati ‘bambwiye gutya na gutya’ sinjye njyenyine n’abaturage barabikubwira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Kagari ka Rujambara Nyiracumi Alphonsine uvugwaho kwaka ruswa, abihakana yivuye inyuma.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Cyriaque yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ibivugwa n’aba baturage kugira ngo niba byarakozwe, uyu muyobozi abiryozwe.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 7 =

Previous Post

General Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Next Post

Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo

Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.