Thursday, September 12, 2024

Ngoma: Hatangajwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko hari umuyobozi uvuzweho ruswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, batunga agatoki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari kubaka ruswa ntanatinye kuyaka n’abahohotewe, ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bugiye kubigenzura.

Ni nyuma y’uko umuturage witwa Uwambajimana Marine wo muri aka Kagari ka Rujambara, avuze ko yahohotewe ubwo yajyaga mu kabari, nyirako akamukubitiramo.

Uyu muturage avuga ko nyuma yo guhohoterwa, yagannye ubuyobozi bw’ibanze akajya ku Kagari kuregera Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ariko akamusaba kubanza gutanga ibihumbi 10 Frw.

Yagize ati “Yarambwiye ngo ndaje ndakwanika mu gasima ariko kukwanikamo nkuhagaritse nutabanza ngo uzane ibihumbi icumi nabwo nturi bumbone. Ngo nyirikabari agomba guhannwa nawe ugahanwa, kuko niba acuruza amasaha yarenze nawe uba wakererewe.”

Ibi bivugwa n’uyu muturage, hari n’abandi bavuga ko badapfa kubona serivisi kuri aka Kagari batabanje gutanga amafaranga.

Undi ati “Ruswa izengereje abantu. Ntabwo wajya kwaka serivisi aho hepfo udafite amafaranga ngo bishoboke.”

Undi na we ati “Abenshi na benshi bagenda basubiye mu rugo ari cyo bahunga bakuganyira bati ‘bambwiye gutya na gutya’ sinjye njyenyine n’abaturage barabikubwira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Kagari ka Rujambara Nyiracumi Alphonsine uvugwaho kwaka ruswa, abihakana yivuye inyuma.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Cyriaque yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ibivugwa n’aba baturage kugira ngo niba byarakozwe, uyu muyobozi abiryozwe.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist