Gen.Patrick Nyamvumba wasabiwe kuba Ambasaderi yabanje kunyura imbere y’Abasenateri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru wa RDF, uherutse gusabirwa guhagararira u Rwanda muri Tanzania, yabanje kunyura imbere ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena, kugira ngo isuzume dosiye y’izi nshingano yasabiwe.

General Patrick Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, tariki 27 Gashyantare 2024 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, General Patrick Nyamvumba yanyuze imbere ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, kugira ngo isuzume dosiye ye imusabira izi nshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Ubutumwa dukesha Inteko ishinga Amategeko bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, buherekejwe n’amafoto agaragaza General Patrick Nyamvumba yicaye imbere y’abagize iyi Komisiyo mu cyumba Kigari gisanzwe gikoreramo imirimo y’Inteko Rusange ya Sena, bugira buti “Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yasuzumye dosiye ya Gen. P. Nyamvumba usabirwa kuba Ambasaderi muri Tanzania.”

Mu bandi baherewe inshingano rimwe na General Patrick Nyamvumba, harimo Francis Kamanzi, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda.

Dosiye isabira Kamanzi Francis kuba Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, na yo yasuzumwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena.

Ubutumwa bw’Inteko Ishinga Amategeko, busoza buvuga ko nyuma y’uko izi Komisiyo zisuzumye dosiye z’aba bombi “Umwanzuro uzafatwa n’Inteko Rusange ya Sena.”

General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru wa RDF, akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, umwanya atatinzeho, yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania agasimbura Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe kuri uyu mwanya yari yasimbuyeho Maj Gen Charkes Karamba, ubu uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia.

Ambasaderi Fatou Harerimana ugiye gusimburwa na General Patrick Nyamvumva, we yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan, inshingano na we yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize.

Dosiye ya General Patrick Nyamvumba yasuzumwe
General Patrick Nyamvumba yanyuze imbere y’Abasenateri
Na Kamanzi wagizwe CEO wa RMB na we yanyuze imbere ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru