Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr Ngirente yagize icyo avuga ku cyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dr Ngirente yagize icyo avuga ku cyizere yongeye kugirirwa na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Edouard Ngirente wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kumugirira, amusezeranya ko azakomeza gukorana umurava mu kuganisha u Rwanda aheza.

Dr Edouard Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu itangazo ryatambutse ku Bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 nyuma y’amasaha macye agizwe Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirenye yashimiye Perezida wa Repubulika kuri iki cyizere yongeye kumugirira.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe.”

Dr Ngirente yakomeje ubutumwa bwe, asezeranya Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, ati “Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”

Dr Ngirente yinjiye muri Guverinoma bwa Mbere anayikuriye muri Manda ishize ya 2017, akaba yari amaze imyaka irindwi ayoboye Guverinoma y’u Rwanda.

Ni manda yari irimo ibibazo byinshi byugarije Ubukungu, birimo ibibazo rusange nk’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’intambara zagiye zaduka mu bice binyuranye ku Isi, zagiye zigira ingaruka ku Bukungu bw’Ibihugu.

Gusa u Rwanda ni kimwe mu Bihugu byabashije guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo, rubikesha imiyoborere ireba kure n’ibyemezo by’ubushishozi byagiye bifatwa na Guverinoma, birimo gushyiraho ikigenga nzahurabukungu, ndetse na gahunda yo kunganira ibikorwa bifatiye urunini ubuzima bw’Abanyagihugu birimo ubwikorezi n’ubuhinzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − five =

Previous Post

Rusizi: Abagore bagaragaje ibikorerwa abagabo babo bikabakoza isoni iyo babasanze mu buriri bataraye irondo

Next Post

Uganda: Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki wari uwa hafi ya Perezida Museveni

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki wari uwa hafi ya Perezida Museveni

Uganda: Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki wari uwa hafi ya Perezida Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.