Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba wari witabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yamushimiye ndetse na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga, uburyo yakiriwe mu Rwanda.

General Muhoozi Kainerugaba, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter), General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya ngashimira Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, na mugenzi wanjye General Mubarakh Muganga, ndetse n’Abofisiye bose kimwe n’abandi basirikare bose ba RDF, ku bwo kunyakira neza hamwe n’itsinda twazanye mu Rwanda.”

General Muhoozi Kainerugaba ukunze kugaragaza ko yishimira ubucuti n’umubano mwiza biri hagati y’u Rwanda na Uganda, yongeye kwifuriza ibi Bihugu gikomeza kubana kivandimwe. Ati “Rukundo egumeho! (Urukundo nirusagambe).”

Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, mbere y’uko asubira muri Uganda, General Muhoozi n’itsinda yari ayoboye, babanje gusura ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyabwo, ku Kimihurura, bakirwa n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Muganga; banagirana ibiganiro.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yari yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, aho ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga wari kumwe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo zirinda Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana.

Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame “My uncle”, mbere yo kwitabira ibi birori, yari yabitangaje; avuga ko yishimiye kuzaza mu Rwanda afata nko mu rugo rwa kabiri.

Uyu muhunga wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, anashimirwa kandi uruhare yagize mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi wigeze kumara imyaka itatu irimo igitotsi, akaza kugira uruhare mu biganiro byatumye ibi Bihugu bisanzwe ari ibivandimwe byongera kubanirana neza ku kugenderana.

General Muhoozi akunze kugaragaza ko Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi beza babayeho mu mateka ya Afurika
General Muhoozi ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege ku wa Gatandatu

Kuri uyu wa Mbere basuye ubuyobozi bwa RDF
Bagiranye ibiganiro
Habayeho no guhana impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Hashyizwe hanze inenge zagaragaye mu matora yo muri Congo

Next Post

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Related Posts

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

IZIHERUKA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge
IMIBEREHO MYIZA

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

09/12/2025
Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.