Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Guterana amagambo bimaze iminsi mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga bishobora kwinjirwamo n’inzego

radiotv10by radiotv10
15/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Guterana amagambo bimaze iminsi mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga bishobora kwinjirwamo n’inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hamaze iminsi humvikana guterana amagambo hagati y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda by’umwihariko YouTube, Umunyapoliyiki Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wabaye Minisiyiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko rwabyinjiramo, kuko abona ko byarengereye.

Ku mbuga nkoranyambaga nko kuri YouTube na X (Twiiter) hamaze iminsi hari uguterana amagambo, hagati ya bamwe mu bazwi kuri izi mbuga nkorambaga, bagaragaza ko umwe muri bagenzi babo usanzwe ari Umunyamakuru, yijunditse bamwe.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, aherutse gushyira hanze ikiganiro avuga ko yifuza gusubiza abo avuga ko bamwibasiye barimo abanyamakuru bagenzi be nka Murindahabi Irene, abashinja guha umwanya abamusebya.

Iki kiganiro cya Yago cyaje kinakurikira ikiganiro mpurizahamwe (Space) cyakozwe kuri X, cyari kiyobowe n’uwiyita God Father kuri uru rubuga, aho bamwe mu bagitanzemo ibitekerezo bagiye banenga Yago bavuga ko yijunditse abantu bose nyamara nta mpamvu.

Ikiganiro cya Yago, yagiye asa nk’usubiza abamuvuzeho bose barimo uyu witwa God Father kuri X, uzwi nka Sky 2 watanze ikiganiro kuri YouTube ya M. Irene ndetse n’abandi, aho yagiye akoresha amagambo aremereye by’umwihariko kuri God Father, yahinduriye izina akavuga ko ari ‘Satan Father’, ndetse akanamuvugaho ibyumvikanamo irondakarere.

Umunyapolitiki Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yagize icyo avuga kuri izi mpaka zimaze iminsi.

Mu butumwa Dr. Utumatwishima yanyujije kuri X kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, yagize ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo  ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga Uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze.”

Utumatwishima yakomeje agira ati “Yago, Godfather, M. irene, Sky2, n’abandi, Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho. RIB Muturebere ko nta byaha bari gukora.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − thirteen =

Previous Post

Kayonza: Icyo bagaragaza nk’akarengane umuyobozi aravuga ko ari gishya mu matwi ye

Next Post

Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine
IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga

Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.