Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku butumwa bw’uwatinyutse Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda akarwiyitirira mu buriganya

radiotv10by radiotv10
20/08/2024
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku butumwa bw’uwatinyutse Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda akarwiyitirira mu buriganya
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamaganye ubutumwa bwitiriwe uru Rwego na Sosiyete ya MTN, bw’abashatse gutekera abantu imitwe ngo babarye amafaranga, rusaba abantu kutabuha agaciro, ndetse rwizeza ko rwatangiye gushakisha ababuri inyuma.

Ni ubutumwa bigaragara ko bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook bwanyujijwe mu bizwi nka Group na yo y’uwiyitiriye imwe mu maradiyo yo mu Rwanda.

Ubu butumwa butangira buvuga ko ari “Itangazo riturutse ku cyigo gikuru cy’Ubugenzacyaha RIB na MTN, riramenyesha buri Munyarwanda wese uzafatwa akoresha Sim Card zitamubaruyeho ko azahanwa n’inzego z’Ubugenzacyaha.”

Ubu butumwa bukomeza bugaragaramo ubutekamutwe, bukomeza bwerekana inzira y’ikinyoma ngo y’uburyo abantu bakoresha basuzuma Sim Card zibabaruyeho, ariko uwabwabwanditse akagaragaza inzira za MoMo Pay ku buryo abantu babukoresheje bakatwa ibihumbi 100 Frw.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasohoye itangazo ryamagana ubu butumwa rwitiriwe, aho rwagize ruti “RIB irabamenyesha ko ubu butumwa burimo kuzenguruka atari bwo, ko ari amakuru mpimbano kandi ko ababusohoye barimo gushakishwa ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho kwibutsa abantu ko “igihe babonye ubutumwa bubasaba gukoresha umubare w’ibanga haba harimo ubutekamutwe, ko uwajya abibona yajya abimenyeshya MTN, TIGO, na RIB binyuze ku murongo wayo utishyurwa 166.”

Ubu butumwa buje mu gihe kandi abantu bamaze iminsi bagaragaza ubutekamutwe bw’abantu boherereza abandi ubutumwa babasaba kuboherereza amafaranga, bisa nk’aho bari bayaziranyeho, ku buryo iyi umuntu adashishoje ashobora guhita ayohereza, nyamara ari ubutekamutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Menya agashya gateganyijwe mu bihembo byazanye umwihariko mu myidagaduro nyarwanda

Next Post

U Burundi bwatangaje amakuru y’uko icyorezo gihangayikishije Isi cyifashe muri iki Gihugu

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burundi bwatangaje amakuru y’uko icyorezo gihangayikishije Isi cyifashe muri iki Gihugu

U Burundi bwatangaje amakuru y’uko icyorezo gihangayikishije Isi cyifashe muri iki Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.