• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinzwe umukino wa kabiri mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa Nyafurika CAF Champions League y’Abagore, ubwo yakinaga na Kenya Police Bullets FC yayitsinze igitego 1-0.

Iyi mikino y’ijinjora rya mbere muri CAF Women’s Champions League, iri kubera muri Ethiopia, aho uyu mukino wari uwa kabiri kuri Rayon Sports WFC.

Iki gitego Rayon Sports WFC yatsinzwe na Kenya Police Bullets FC yo muri Kenya, cyabonetse mu minota ya mbere y’uyu mukino, kuko umukinnyi Purity Anyetu yagitsinze ku munota wa 6’.

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakoresheje ibishoboka byose ngo bishyure iki gitego cyabonetse hakiri kare, ariko biranga, bituma uyu mukino urangira ari 1-0.

Uyu mukino ubaye uwa kabiri Rayon Sports WFC itsinzwemo muri iyi mikino, dore ko uwa mbere yari yatsinzwe na CBE yo muri Ethiopia ibitego 3-2.

Uku gutsindwa umukino wa kabiri, byatumye Rayon Sports WFC ikomeza kugana ahabi muri iyi mikino Nyafurika ya CAF Women’s Champions League.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa Kabiri, iyi kipe ya Rayon Sports WFC yahise itakaza amahirwe yo kuzahagararira aka karere muri Champions League ya Africa yose, aho amakipe azajya aba yaturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, aka karere ka CECAFA aho ikipe iri gukinira kazahagararirwa n’ikipe izatwara igikombe.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

Next Post

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.