Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Uwabaye mu nzego nkuru akurikiranyweho inyerezwa ry’akayabo k’amamiliyoni yari ayo kubaka Gereza

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Uwabaye mu nzego nkuru akurikiranyweho inyerezwa ry’akayabo k’amamiliyoni yari ayo kubaka Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Bernard Takaishe wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Wungirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi nyuma y’uko atahuweho kugira uruhare mu guhombya Leta miliyoni 5$ (arenga miliyari 6 Frw) yari yagenewe kubaka Gereza nshya i Kinshasa.

Ayo mafaranga yari yishyuwe Sosiyete yigenga yaje gufunga imiryango, ndetse n’ayo mafaranga aburirwa irengero, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba yagize ati “Arenga miliyoni 5 z’amadolari yari yagenewe kubaka gereza, yaranyerejwe. Ibikorwa byo guta muri yombi byatangiye, kandi abantu babigizemo uruhare bamaze gufatwa kubera ubwo bujura.”

Mu kiganiro yagiranye n’Abayobozi bakuru ba gereza Nkuru y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba yavuze ko abanyereza imitungo ya Leta batazihanganirwa, aho yakoresheje imvugo yumvikanamo urwenya, ati “N’imbwa yanjye nubwo ari indyanyama ariko ihumurirwa n’inyerezwa.”

Minisitiri kandi yatangaje ko hafashwe ingamba zo gutangira gufatira imitungo y’abakekwaho iri nyerezwa avuga ko “aya mafaranga agomba kugaruka mu isanduku ya Leta.”

Ibi bibayeho mu gihe muri iki Gihugu rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hanengwa uburyo bw’imifungire yaho y’ubucucike bukabije bw’imfungwa n’abagororwa, mu gihe Gereza yagombaga kubakwa muri ariya mafaranga yanyerejwe, yari kubikemura.

Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba na we ubwe yemera ko hari ibibazo uruhuri mu mifungire y’iki Gihugu, aho yavuze ko imfungwa “zifatwa nk’aho atari abantu ahubwo nk’inyamaswa” ndetse anagaragaza ko hari abantu bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagafungwa igihe kirenze icyo bakatiwe, no kuba abafunze bagaburirwa amafunguro mabi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Uburenganzira bw’Umuntu, ryashyize hanze raporo igaragaza ko abantu 238 bapfiriye mu magereza yo muri DRC mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Afurika y’Epfo: Hagaragajwe ikihishe inyuma y’impfu z’abana ziri hejuru

Next Post

Menya imishahara y’Abayobozi baherutse kurahira kuva kuri Perezida n’abandi mu nzego Nkuru

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi zabafasha kugira ubuzima bwiza zinareba abandi bose

Menya imishahara y’Abayobozi baherutse kurahira kuva kuri Perezida n’abandi mu nzego Nkuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.