Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal iri mu makipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda, yaguze Umunya-Espagne Mikel Merino Zazón, imutanzeho Miliyoni 37,7 z’Ama-Euro (arenga miliyari 55 Frw).

Mikel Merino Zazón w’imyaka 28, asanzwe ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga, aho ubu yamaze kuva muri Real Sociedad muri Espagne, yerecyeza mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Mikel Merino wari umaze imyaka 6 muri Real Sociedad ibarizwa i Donostia-San Sebastian muri Espagne, yabanje gutangwaho miliyoni 32,3 Euros, andi miliyoni 5 Euro yo azagenda yongerwaho nyuma.

Mikel Merino wasinyiye Arsenal amasezerano y’imyaka itanu ishobora no kongerwaho undi mwaka umwe, azajya yambara nimero 23 muri iyi kipe ya Arsenal, ibarizwa mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, Umurwa mukuru w’ u Bwongereza.

Mikel Merino si ubwa mbere azaba akinnye mu gihugu cy’u Bwongereza, dore ko yigeze gukinira ikipe ya Newcastle United hagati ya 2017 na 2018, ndetse akaba agiye kongera gukinana na Martin Ødegaard, Captain w’ikipe ya Arsenal, cyane ko muri 2019-2020 bari bari kumwe mu ikipe ya Real Sociedad.

Mikel Merino wifuzwaga n’andi makipe y’iwabo muri Espagne, arimo Atletico Madrid na FC Barcelone, byarangiye ahisemo kujya muri Arsenal, nyuma yo kuganira n’umutoza w’iyi kipe, Umunya-Espagne Mikel Arteta, akamwumvisha ko bagomba gukorana.

Mikel Merino ni umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi cya 2024, aho yagiye agaragara muri buri mukino wose w’iki gikombe, akaba yibukirwa cyane ku gitego cy’umutwe yatsinze ikipe y’u Budage muri 1/4 cy’irangiza, bigatuma afasha Espagne y’umutoza Luis de la Fuente, gusezerera u Budage.

Mikel Merino, wari umaze gukinira Real Sociedad imikino 242 yatsinzemo ibitego 27, agatanga n’imipira 30 yavuyemo ibindi, yishimiye kugera mu ikipe ya Arsenal.

Mu magambo ye yagize ati “Mwakoze mwese ku bwo kunyakirana yombi, nishimiye cyane kuba ndi kumwe namwe mwese hano. Mfite amatsiko menshi y’uyu mwaka w’imikino, nizera ko twakomeza gukora ibintu bihambaye nk’uko muri kugenda mubikora, ndabashimira cyane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − ten =

Previous Post

Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

Next Post

Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Kanyamahanga...

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

Hatangajwe igihano cyahanishijwe abasirikare ba FARDC bari bakurikiranyweho kwica barashe abamotari babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.