• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sudan imaze iminsi mu bibazo ubu hiyongereyeho ibindi biri gusiga benshi mu marira

radiotv10by radiotv10
30/08/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Sudan imaze iminsi mu bibazo ubu hiyongereyeho ibindi biri gusiga benshi mu marira
Share on FacebookShare on Twitter

Imyuzure imaze iminsi ibiri yibasiye ibice by’amajyaruguru ya Sudani, byasize bihitanye ababarirwa muri mirongo itatu, abandi amagana bava mu byabo, aho bamwe bavuga ko aka kaga karuta ibindi bibazo by’umutekano bamazemo iminsi.

Qureshi Hussein uvugira umuryango wegamiye kuri Leta urengera abaturage witwa Sudanese Civil Defense, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, ko abantu 31 babuze ubuzima bahitanywe n’iyi myuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa muri iki Gihugu.

Yongeyeho ko ababarirwa mu magana bagizweho ingaruka n’iyi myuzure, yibasiye amajyaruguru ya Sudani.

Yagize ati “kugeza ubu turi kurwana no gushaka ubutabazi bwihuse, kuko abantu bari kurara mu mihanda kuko inzu zabo zatwawe, ku buryo ubuzima bwabo buri mukaga.”

Bamwe mu baturage baganiriye na AFP, bayibwiye ko akaga barimo uyu munsi, karuta kure ibibazo bari basanzwe bafite.

Yassin Abdul Wahab wakuwe mu bye n’iyi myuzure akisanga agomba kugondagonda agashitingi we n’umuryango we, yagize ati “Turiho nabi kuko tudafite aho turambika umusaya. Ubu turimo turagondagonda uduhema two kuba twikinzemo n’imiryango yacu, kandi biragoye no kubaka utwo duhemo kuko turi kwifashisha ibisigazwa by’amazu yacu yatwawe n’imyuzure.”

Si uyu gusa ubayeho nabi biturutse ku mvura nyinshi n’imyuzure imaze iminsi yibasiye iki Gihugu, kuko muri uku kwezi gusa habarwa abantu 317 000 bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Muri bo, abakabakaba ibihumbi 118 bakuwe mu byabo bajya gusembera, umubare wiyongera ku bantu 10 410 713 babarwaga kugeza tariki 26 Nyakaga 2024 bavanywe mu byabo n’imirwanyo ishyamiranyije igisirikare cya Leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces, kuva yakwaduka mu kwezi kwa kane kw’umwaka ushize wa 2023, nk’uko raporo ya UNHCR ibigaragaza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Umuhanzikazi nyarwanda yazamuye impaka kubera ifoto yishyiriye hanze

Next Post

FERWAFA yibukijwe gukura amakipe mu rujijo ku cyo ategerezanyije amatsiko

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
FERWAFA yibukijwe gukura amakipe mu rujijo ku cyo ategerezanyije amatsiko

FERWAFA yibukijwe gukura amakipe mu rujijo ku cyo ategerezanyije amatsiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.