Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga mu mikoranire ya Afurika na Indonesia

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga mu mikoranire ya Afurika na Indonesia
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Indonesia, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku mikoranire y’ubufatanyabikorwa mpuzamahanga, yagaragarijemo inzego eshatu zikwiye gushyirwamo ingufu mu mikoranire ya Afurika n’iki Gihugu cya Indonesia.

Ni inama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024 nk’uko amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byabitangaje.

Ubutumwa bwatangajwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira buti “Muri iki gitondo muri Bali, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu kiganiro cy’abayobozi biga ku mikoranire y’ubufatanyabikorwa IAF2024 yayobowe na Perezida Joko Widodo.”

Ni inama yarimo Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, bari kuganira n’ubuyobozi bw’iki Gihugu cya Indonesia ku buryo barushaho kwagura imikoranire n’ubufatanyabikorwa.

Perezida Paul Kagame uri mu bayobozi batanze ibiganiro muri iyi nama, yagaragaje inzego eshatu zikwiye gushyirwamo ingufu mu mikoranire ya Indonesia n’Umugabane wa Afurika.

Ati “Icya mbere, Indonesia na Afurika byagiriwe umugisha wo kugira ibikoresho by’ibanze (raw materials) bigirira akamaro mu kuganisha Isi kugira ingufu zirambye. Dukeneye gusangizanya ubunararibonye kugira ngo umusaruro uva muri aya mahirwe twahawe agirire akamaro abaturage bacu mu guhanga imirimo mishya ndetse no mu kongerera agaciro ibikorwa mu nganda.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ndetse n’Ibindi bihugu bikungahaye ku butunzi nk’ubu, bidakwiye kwemerera Ibihugu biwubyaza umusaruro kubirusha.

Yavuze kandi ko Indonesia ikomeje kuza ku isonga mu ikoranabuhanga, mu burezi ndetse no mu bucuruzi burimo guhanga udushya, ariko ko ikibabaje ari uko hari umubare muto wa Kompanyi zikomoka muri iki Gihugu zikorera ku Mugabane wa Afurika, kimwe n’uko no muri Indonesia nta bikorwa by’ubucuruzi bikomoka muri Afurika bihari.

Ati “Ibi bigomba guhinduka. U Rwanda rurafunguye ku ishoramari, kandi ruhaye ikaze abashoramari na ba rwimezamirimo bo muri Indonesia.”

Yavuze kandi ko yishimiye ko ku munsi w’ejo hazabaho isinywa ry’amasezerano hagati y’amashyirahamwe y’abashoramari hagati y’impande zombi, ati “kandi nizeye ko azashyirwa mu bikorwa byihuse.”

Nanone kandi yagaragaje urundi rwego rukwiye gushyirwamo ingufu, rw’uburezi, avuga ko hifuzwa ko abanyeshuri benshi b’Abanyafurika bajya kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuganga muri Indonesia ndetse bakanakorana n’ibigo by’Abanya-Indonesia kugira ngo bahavome ubumenyi.

Nanone, hakenewe ubufatanye mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubucuruzi hagati y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye ibi biganiro
Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gushyirwamo ingufu mu mikoranire ya Indonesia na Afurika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 3 =

Previous Post

Gisagara: Bashyize hanze icyo Ibitaro baturiye bikora kigatuma bava mu ngo zabo

Next Post

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.