Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hamenyekanye intandaro ry’urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri Gereza ikomeye

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hamenyekanye intandaro ry’urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri Gereza ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Humvikanye urusaku rw’amasasu menshi yarashwe kuri Gereza Nkuru ya Makala mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, aho byemejwe ko byatewe n’imfungwa zashakaga gutoroka.

Uru rusaku rw’amasasu rwamaze umwanya kuri iyi Gereza ya Makala kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, nyuma yuko imfungwa zishatse kuva mu byumba zifungiyemo zishaka gutoroka.

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yavuze ko aya masasu yarashwe mu rwego rwo kuburizamo umugambi w’imfungwa zashakaga gutoroka Gereza.

Yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano zahise zijya gusubiza ibintu mu buryo. Abaturage ba Kinshasa basabwe gudakuka umutima.”

Kugerageza gutoroka kw’izi mfungwa bibaye nyuma y’imyaka irindwi muri iyi Gereza ya Makala habaye iri toroka rikomeye, ubwo na bwo abashinzwe umutekano bagerageje kuburizamo uyu mugambi bakarasa amasasu menshi ariko ntibibuze imfungwa gutoroka.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, yari yatangaje ko hari hanabayeho igitero “cy’inyeshyamba za Bundu dia Kongo” zatorokesheje imfungwa zibarirwa muri 50.

Icyo gihe kandi abapolisi benshi bahise boherezwa kuri iyi gereza, bahise bagota agace kayegereye kugira ngo hakorwe ibikorwa byo gushakisha izo mfungwa zari zatorotse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − ten =

Previous Post

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

IZIHERUKA

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

02/11/2025
The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y'iminsi bikozwe n'ikindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.