• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatanzwe umucyo ku isezera ry’uwari Umuyobozi muri Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatanzwe umucyo ku isezera ry’uwari Umuyobozi muri Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, yemeye ko atakiri muri izi nshingano, ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko yasezeye ariko ko ateguye kuko inshingano yari afite atari izo kuvaho umuntu yeguye.

Inkuru y’isezera rya Namenye Patrick, ryatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, aho amakuru avugwa ko yabitangarije mu rubuga rwa Whatsapp ruhuriramo abakozi ba Rayon Sports.

Aya makuru kandi yanemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko Namenye Patrick yabusezeyeho, ariko buhakana ibyo kwegura nk’uko byariho bivugwa na bamwe.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yagize ati “Ntabwo Umunyamabanga yeguye kuko ntabwo atorwa.”

Ngabo yakomeje agira ati “Hari ibiganiro byabaye hagati ye n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, abamenyesha ko yamaze kubona akandi kazi azerekezamo.”

Namenye Patrick na we yemeje ko yasezeye ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ko ateguye nk’uko byari bikomeje kuvugwa. “Hegura umuntu watowe. Nerekeje ahandi.”

Namenye wari wujuje imyaka ibiri ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports dore ko yagiyeho muri Nzeri 2022, yanigeze kuba umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo ku maradiyo atandukanye mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

Next Post

Perezida Kagame yageze mu Bushinwa yakiranwa urugwiro n’Abashinwa (AMAFOTO)

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Kagame yageze mu Bushinwa yakiranwa urugwiro n’Abashinwa (AMAFOTO)

Perezida Kagame yageze mu Bushinwa yakiranwa urugwiro n'Abashinwa (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.