Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wagaragaye kuva u Bushinwa na Afurika batangirana imikoranire yihariye

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wagaragaye kuva u Bushinwa na Afurika batangirana imikoranire yihariye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuva hatangizwa Ihuriro ry’imikoranire hagati y’u Bushinwa na Afurika, hakomeje kugaragara umusaruro ushimishije mu nzego zinyuranye, nko mu bucuruzi no mu mikoranire mu by’inganda.

Umukuru w’u Rwanda yabitangarije mu Bushinwa kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024 ku munsi wanatangirijweho iyi nama yahuje u Bushinwa na Afurika izwi nka ‘China-Africa Cooperation’.

Ni mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyayobowe n’abarimo Perezida Paul Kagame, afatanyije na Zhao Leji, Chairman wa Komite y’Ishyaka, cyagarutse ku miyoborere y’Ibihugu iganisha Igihugu ku majyambere.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko imikoranire ari ingenzi muri iki gihe Isi yugarijwe n’ingorane, zisaba guhuza imbaraga kugira ngo Ibihugu bibashe kuzikuramo, ndetse binabashe gusangira amahirwe ahari.

Yagize ati “Mu gihe hari kwaduka imbogamizi n’amahirwe ku Isi, twizera ko ubu bufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa ari bwo buzarushaho kwaguka no kugira imbaraga.”

Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya cyenda, yaje ikurikira izindi zagiye zihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika n’uw’u Bushinwa, haganirwa ku byakomeza guha imbaraga imikoranire y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Kuva hatangizwa iri huriro ku mikoranire y’u Bushinwa na Afurika, twageze kuri byinshi bifatika mu bucuruzi, mu mikoranire mu by’inganda ndetse no mu migenderanire y’abaturage, bigaragaza akamaro k’imikoranire y’ibice by’amajyepfo.”

Yakomeje agira ati “Afurika yiteguye gikomeza kubakira kuri ubu bufatanye bukomeje gutera imbere, by’umwihariko binyuze mu ntego eshatu, z’Amajyambere, Umutekano ndetse n’Ubumenyi, zatanzweho inama na Perezida Xi Jinping.”

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ariko kugira ngo ibi bikomeze kugerwaho, hakenewe Guverinoma zishikamye, ziterana inkunga mu bikorwa biganisha abaturage aheza.

Perezida Kagame ni umwe mu bari bayoboye iki kiganiro
Yagaragaje ko Afurika yiteguye gukomeza gukorana n’u Bushinwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 12 =

Previous Post

America: Uwiciye ku ishuri abanyeshuri n’abarimu abarashe aravugwaho andi makuru

Next Post

Gatsibo: Hari aho bazengerejwe n’imbwa nyinshi batazi aho zituruka

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Hari aho bazengerejwe n’imbwa nyinshi batazi aho zituruka

Gatsibo: Hari aho bazengerejwe n'imbwa nyinshi batazi aho zituruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.