Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibimaze gukorwa mu gikorwa cyahuriyemo Akarere ka Nyanza na Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibimaze gukorwa mu gikorwa cyahuriyemo Akarere ka Nyanza na Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza, bari mu cyumweru cyo kwi kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza muri Gahunda yiswe Rayon sport ku Ivuko, ahamaze gukorwa ibikorwa binyuranye.

Muri iki Cyumweru cyatangiye kuva tariki 02 kugeza ku ya 07 Nzeri 2024, ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’Akarere ka Kanyanza, hakozwemo ibikorwa binyuranye birimo imurikabikorwa ry’umuco n’amateka bya Nyanza.

Hakozwe kandi urugendo rw’amaguru rwasuye ahantu Ndangamurage na Ndangamateka rwayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda.

Hasuwe kandi Ibigabiro by’Umwami Yuhi V MUSINGA aho Umurwa wa Nyanza washingiwe mu 1899.

Hanasuwe kandi Urukiko rw’Umwami Mutara III RUDAHIGWA ubu hari ikigo gitanga amakuru y’ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza (Nyanza Information Center).

Hanakozwe igikorwa cyo gusura Ikaragiro rya Nyanza (Nyanza Milk Industries) ryashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1937, ndetse n’Ingoro ndangamurage yo kwigira iri ku Rwesero.

Muri iki cyumweru kizasoza kuri uyu wa Gatandaty tariki 07 Nzeri 2024, hanasuwe Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari, ndetse no ku Musezero w’i Mwima, ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri V Ndahindurwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Icyumweru cy’isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza, kizasozwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Mukura VS uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, kuri Sitade ya Nyanza aho Gikundiro yashingiwe.

Abitabiriye ibi bikorwa bagize amahirwe yo gusobanurirwa amateka
Umuvugizi wa Rayon, Ngabo Roben

Aime Augustin

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + eleven =

Previous Post

Igisirikare cy’u Rwanda n’iby’Ibihugu bibiri byo mu karere bari kuganirira i Kigali

Next Post

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.