Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wafatiwe mu bucuruzi bw’ibitemewe burimo amasashe na kanyanda yakoreraga mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, yashatse guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 101 Frw ngo bamukingire ikibaba, bahita bamuta muri yombi.

Uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Rwempasha mu gitondo saa mbiri, aho yasanganywe amasashe ibihumbi 160 yari yinjirijwe mu Gihugu n’abasore babiri ndetse na Litiro 15 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa abo basore, uriya mugore afatwa nyuma, agerageza gutanga ruswa ngo abagomborane n’ibyo bafatanywe.

Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu Gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160.”

Yongeyeho ati “Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga,  ari nabwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo bamureke banarekure abo basore.”

Yiyemereye ko ayo masashe ari aye, bari basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu Karere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yasabye abakishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Gihugu, kubicikaho kuko amayeri n’inzira zose bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.

Yongeye kwibutsa uwo ari we wese mu gihe afatiwe mu makosa runaka, ko adakwiye guhirahira aha ruswa Abapolisi kuko aba yiyongerera ibyaha n’ubukana bw’ibihano.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 15 =

Previous Post

Ibimaze gukorwa mu gikorwa cyahuriyemo Akarere ka Nyanza na Rayon Sports

Next Post

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.