Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi

radiotv10by radiotv10
07/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama yigaga ku mikoranire y’u Bushinwa n’Umugabane wa Afurika; Perezida w’iki Gihugu, Xi Jimping yizeje bagenzi be ko mu myaka itatu azashora miliyari 50 z’Amadorali mu mishinga muri Afurika kugira ngo uyu Mugabane urusheho gutera imbere, kuko abawutuye ndetse n’abatuye Igihugu cye, bagize umubare munini ku Isi, ku buryo badateye imbere uyu mubumbe ntaho waba ugana.

Xi Jimping yagaragaje mu myaka itatu iri imbere afite imishinga 10 Igihugu cye kizashoramo amafaranga atari macye kugira ngo ashyire mu bikorwa icyo yise ubufatanye mu iterambere ridaheza.

Iyi mishinga izakorerwa ku Mugabane wa Afurika; Perezida Xi yavuze ko Igihugu cye kizayishoramo miliyari 360 z’Ama-Yuan, angana na miliyari 50 USD.

Muri aka kayabo harimo miliyari 210 z’Ama-Yuan (miliyari 29 USD) azatangwa nk’inguzanyo, mu gihe izindi miliyari 10 USD zizatangwa nk’impano; naho izigera ku 8 zizaba zigizwe n’agaciro k’ishoramari Abashinwa bazazana muri Afurika.

Ibi bivuze ko inguzanyo zihariye urugero rwa 50,4% by’agaciro k’imishinga u Bushinwa buzakorera Afurika mu myaka itatu iri imbere.

Xi Jimping kandi yavuze ko Igihugu cye gifite umugambi mwiza kuri Afurika. Ati “U Bushinwa buzakorana na Afurika mu guhugura abakozi, kurandura ubukene, no guhanga imirimo. U Bushinwa na Afurika tugize 1/3 cy’abatuye isi, tudateye imbere; isi ntiyatera imbere.”

Perezida Paul Kagame uri mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama, yavuze ko Ibihugu bya Afurika bigomba kubyaza umusaruro iyi mikoranire.

Yagize ati “Afurika yiteguye gukomeza uwo muhate byumwihariko kugira uruhare mu ingingo eshatu z’isi. amajyambere, umutekano n’iterambere nk’uko Perezida Xi Jimping yabisabye. Ariko kugira ngo bigerweho biradusaba gutekereza ku miyoborere myiza ndetse no gufatanya kugira ngo duteze imbere abaturage bacu.”

Amadeni ko akomeje kwiyongera amaherezo ni ayahe?

Iri deni u Bushinwa bwemeye guha Umugabane wa Afurika; rigiye kwiyongera ku mutwaro ibi Bihugu byananiwe kwitura. Imibare y’ikigo ‘Institute for Security Studies’ igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2000 kugeza muri 2022; u Bushinwa bwahaye Afurika miliyari 170 USD. Ndetse hari Ibihugu 17 biri mu kaga ko kubura ubwishyu.

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame aherutse kuvuga ko icyo atari ikibazo cy’u Bushinwa, ahubwo ko bigomba kubazwa abafata ayo madeni, agashimangira ko imikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa ishingiye ku nyungu zihuriweho.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamerika McMaster muri 2021, Perezida Kagame yagize ati “Hari byinshi bivugwa ko ibihugu byinshi biremerewe n’amadeni y’u bushinwa. Gusa sintekereza ko u bushinwa butegeka igihugu cyo muri Afurika gufata ayo madeni. Si byo, ndatekereza ko impande zombi zigomba kwisuzuma. Ntabwo bigomba kujya ku Bushinwa gusa; ahubwo tugomba no kureba ku wafashe amadeni akagera ubwo amubera ikibazo gikomeye.”

Icyo gihe yakomeje agira ati “Njye ndaguha urugero; iyo dukorana n’u Bushinwa baba bazi icyo dushaka, natwe tukamenya icyo bashaka. Ntushobora gutumiza Abashinwa ngo baze hano gukora ubusa, cyangwa ngo ubazane gutanga ikawa mu biro, oya, ntabwo twabuze ababikora, ariko iyo ari abahanga baje gukora mu nzego dukeneye nk’ibikorwa remezo n’ibindi; turabyemera kubera ko binatanga akazi ku Banyarwanda.”

Umusaruro w’iyi mikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa; Perezida kagame yawugarutseho muri 2018, ubwo Xi Jimping yagenderaga u Rwanda.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Turashimira uruhare rw’u Bushinwa ku iterambere ry’u Rwanda no kuri Afurika muri rusange. Hari inzego nyinshi z’ingenzi kuri twe, hari ibikorwa remezo, ubuzima, ubuhinzi, n’uburezi.”

Icyo gihe, Xi yavuye i Kigali yemeje ko iyi mikoranire igomba kurushaho gutanga umusaruro mu gihe kirekire. Mu myaka 53 ishize u Rwanda n’u Bushinwa bafitanye imibanire muri dipolomasi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 10 =

Previous Post

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yahawe igihembo gitangirwa muri UAE

Next Post

Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga

Related Posts

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

by radiotv10
03/11/2025
0

The Alliance of Forces for Change (AFC/M23), a coalition fighting against the government of the Democratic Republic of Congo (DRC),...

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

IZIHERUKA

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana
MU RWANDA

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

03/11/2025
Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

03/11/2025
Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga

Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Eng.-Mrs. Jeannette Kagame urges Rwandans to uphold the spirit of ‘Ubunyarwanda’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.