Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe akayabo k’amafaranga yafasha guhagararika ikwirakwira ry’indwara yakamejeje muri Afurika

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo Nyafurika gishinzwe gukurikirana no gukumira indwara, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, batangaje gahunda ihuriweho izatwara miliyoni 600 USD mu guhagarika ikwirakwira ry’indwara y’Ubushita yakajije umurego mu Bihugu 14.

Byatangajwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho ibi Bigo byombi bivuga ko iki iyi ngengo y’imari izatangira gukoreshwa muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 kugeza muri Gashyantare umwaka utaha wa 2025.

Umuyobozi Mukuru wa OMS/WHO muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti; yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ishimishije mu ngamba zo gufasha Ibihugu guhangana n’iyi ndwara iteye inkeke.

Yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa binyuranye birimo kongera imbaraga muri gahunda zo kwirinda, ndetse no kwagura ibikorwa byose byatuma ikwirakwira ry’iyi ndwara rihagarara.

Yagize ati “Dushyize hamwe dushobora kugera ku ntego, mu mbaraga duhuriyeho twazagera kure, kugira ngo dufashe umuryango mugari wacu ndetse n’abantu kubarinda gukomeza kuzahazwa n’iyi Virusi.”

Nanone kandi muri iyi gahunda, hazashyirwaho uburyo bwo gukurikirana ikwirakwira ry’iyi ndwara, ndetse no kongerera imbaraga za Laboratwari kugira ngo zikore ibizamini n’ubushakashatsi byagira umusaruro mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Yaboneyeho kandi gusaba abantu kuzirikana ingaruka z’iyi ndwara ndetse no kuba Imiryango yazana udushya twatanga umusanzu mu guhangana n’iyi ndwara.

Muri iyi ngengo y’imari ya Miliyoni 600 USD, 55% byayo azafasha mu guhashya iyi ndwara mu Bihugu 14 byugarijwe, ndetse no mu bindi 15 bizafashwa gushyira ingamba zo gukumira. Naho 45% byayo azakoreshwa mu bikorwa bya tekiniki.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seven =

Previous Post

Umukinnyi uzwi muri ruhago nyarwanda yabatijwe mu mazi magari

Next Post

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Should parents still choose careers for their children?
IMIBEREHO MYIZA

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Should parents still choose careers for their children?

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.