Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dosiye y’Umupasiteri wo mu Rwanda uregwa uburiganya yamaze kuzamuka

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Dosiye y’Umupasiteri wo mu Rwanda uregwa uburiganya yamaze kuzamuka
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Pasiteri Ntambara Felix wahoze afite inshingano mu Itorero rya Zion Temple, ndetse ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uyu mukozi w’Imana watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 03 Nzeri 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganga, ndetse no kwaka icyo utari bwishyure.

Ibi byaha biregwa Pasiteri Ntambara Felix, abiregwa hamwe n’umugore we ariko we ukurikiranywe adafunzwe, bishingiye ku kuba baragiye muri Hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, bakamarayo ibyumweru birenga bitatu, ariko bakayivamo batishyuye.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemereye ikinyamakuru Igihe, avuga ko Pasiteri Ntambara Felix n’umugore we bamaze gukorerwa dosiye n’uru rwego, ndetse ikaba yaramaze gushyikizwa Ubushinjacyaha kugira ngo nabwo bukomeze iperereza, bubaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Ibyaha biregwa aba bombi barimo umukozi w’Imana, bishingiye ku kuba baragiye muri Hoteli imwe yo mu Karere ka Gasabo, bayicumbikamo bamaramo iminsi irenga 25, banafatiramo amafunguro, ariko ubwo basohokaga bashaka kugenda batishyuye.

Pasiteri Ntambara Felix yatawe muri yombi ubwo basohoka muri iyo hoteli, ariko nyirayo arabangira abasaba ko bagomba kubanza kwishyura miliyoni 4,5 Frw bagombaga kwishyura iyi hoteli.

Nanone kandi basabwaga kwishyura ibindi bicuruzwa batse muri icyo gihe bifite agacuro k’ibihumbi 800 Frw.

Ubwo nyiri hoteli yiyambazaga inzego, zahise zita muri yombi Pasiteri Ntambara Felix, mu gihe umugore we zamuretse kugira ngo ajye gushakisha amafaranga akabakaba miliyoni 6 Frw basabwa kwishyura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 17 =

Previous Post

Bavuze impamvu itabaturukaho ituma bakivurisha ibicuncu n’imiravumba kandi bafite Mituweli banegereye Ivuriro

Next Post

Iby’ingenzi byaranze ikiganiro-mpaka hagati ya Kamala Harris na Trump n’uwitwaye neza kurusha undi

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byaranze ikiganiro-mpaka hagati ya Kamala Harris na Trump n’uwitwaye neza kurusha undi

Iby’ingenzi byaranze ikiganiro-mpaka hagati ya Kamala Harris na Trump n’uwitwaye neza kurusha undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.