• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye
Share on FacebookShare on Twitter

General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yasuye ikipe ya APR FC asanzwe anabereye Umuyobozi w’Icyubahiro, mbere yuko ihura na Pyramids yo mu Misiri yigeze kuyitsinda ibitego 6-1.

Ni umukino wo mu mikino Nyafurika CAF Champions League, aho APR yageze ku mukino w’icyiciro cya kabiri nyuma yo gusezerera Azam.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yasuwe n’Umugaba Mukuru, General Mubarakh Muganga wanigeze kuyiyobora, ubu akaba ari Umuyobozi w’Icyubahiro wayo, ayisaba kuzakora ibishoboka bagatsinda iyi kipe.

Uku gusurwa n’Umuyobozi w’Icyubahiro wabo akaba n’Umugaba Mukuru wa RDF, byongereye imbaraga APR FC na yo bizeje ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuzitwara neza, nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe, Darko Novic.

Darko Novic yagize ati “Ni iby’agaciro kuba twasuwe n’aba bayobozi, biba byerekana ko dushyigikiwe kugeza ku rwego rwo hejuru. Byaduteye umwete wo kuzitwara neza mu mukino tuzahuramo naPyramids.”

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko badatewe igihunga n’amateka yo kuba iyi kipe bagiye gukina yarabatsinze ibitego byinshi, ahubwo ko nabo biteguye kuzitwara neza cyane ko ubu bamaze kumenya uburyo bakina n’amakipe yo mu Barabu.

Yagize ati “Amakipe yo mu Barabu hari uburyo yagiraga amayeri haba mu kibuga ndetse no hanze ariko byose twarabimenye ndetse twiteguye kwitwara neza ku mukino tuzahuriramo.”

Uyu mukino uzahuza APR FC na Pyramids, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro, ukaba ari wo ubanza, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri.

Umugaba Mukuru wa RDF yasabye abakinnyi ba APR gutsinda Puramids
General Muganga yanaganiriye n’umutoza

Photos/Igihe

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo

Next Post

Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.