Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye
Share on FacebookShare on Twitter

General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yasuye ikipe ya APR FC asanzwe anabereye Umuyobozi w’Icyubahiro, mbere yuko ihura na Pyramids yo mu Misiri yigeze kuyitsinda ibitego 6-1.

Ni umukino wo mu mikino Nyafurika CAF Champions League, aho APR yageze ku mukino w’icyiciro cya kabiri nyuma yo gusezerera Azam.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yasuwe n’Umugaba Mukuru, General Mubarakh Muganga wanigeze kuyiyobora, ubu akaba ari Umuyobozi w’Icyubahiro wayo, ayisaba kuzakora ibishoboka bagatsinda iyi kipe.

Uku gusurwa n’Umuyobozi w’Icyubahiro wabo akaba n’Umugaba Mukuru wa RDF, byongereye imbaraga APR FC na yo bizeje ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuzitwara neza, nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe, Darko Novic.

Darko Novic yagize ati “Ni iby’agaciro kuba twasuwe n’aba bayobozi, biba byerekana ko dushyigikiwe kugeza ku rwego rwo hejuru. Byaduteye umwete wo kuzitwara neza mu mukino tuzahuramo naPyramids.”

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko badatewe igihunga n’amateka yo kuba iyi kipe bagiye gukina yarabatsinze ibitego byinshi, ahubwo ko nabo biteguye kuzitwara neza cyane ko ubu bamaze kumenya uburyo bakina n’amakipe yo mu Barabu.

Yagize ati “Amakipe yo mu Barabu hari uburyo yagiraga amayeri haba mu kibuga ndetse no hanze ariko byose twarabimenye ndetse twiteguye kwitwara neza ku mukino tuzahuriramo.”

Uyu mukino uzahuza APR FC na Pyramids, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro, ukaba ari wo ubanza, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri.

Umugaba Mukuru wa RDF yasabye abakinnyi ba APR gutsinda Puramids
General Muganga yanaganiriye n’umutoza

Photos/Igihe

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 2 =

Previous Post

Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo

Next Post

Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.