Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasobanuwe impamvu imirwano ya M23 na FARDC ishobora guhindura isura

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’indi mitwe irimo FDRL, rukomeje kugaba ibitero mu bice ugenzura, ukavuga ko ibi bikorwa bishobora gutuma urugamba rukomera kurushaho.

Ni nyuma yuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, haramutse imirwano ikomeye mu bice birimo aka Bweremana, Ndumba na Mutwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo n’umutwe wa M23, rivuga kuri ubu bushotoranye, aho rishinja ubushotoranyi FARDC n’abo bafatanyije mu rugamba rubahanganishije na M23.

Iri tangazo rivuga ko “Ubuhuzabikorwa bwa AFC bubabajwe bikomeye n’ibitero bikomeye kwibasira abaturage b’abasivile ndetse n’ibirindiro by’abarwanyi bayo, biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rikomeza rigira riti “Ibi bikorwa biraganisha ku kongerera ubukana mu ntambara ikomeye, mu gihe hariho ingamba z’abayobozi bo mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokari ya Congo.”

AFC/M23 ikomeza ivuga ko muri iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Kane, uruhande bahanganye rwarashe ibisasu bya rutura mu bice bisanzwe bituwemo n’abaturage benshi, birimo Bweremana, Ndumba, Kashinga, Mutwe, Buyaga, Kauli, Kirumbu ndetse no mu bice bihakikije.

Yanagaragaje kandi imyirondoro y’abantu batanu bahitanywe n’ibi bitero, barimo umugore wiciwe mu gace kitwa Bufaransa, ndetse n’abandi batatu biciwe muri Bihambwe, n’umugabo umwe wiciwe i Kisangani.

Umutwe wa M23 uvuga ko wiyemeje gucungira umutekano abasivile bari mu bice ugenzura, bityo ko witeguye guhangana n’ibitero byose byagabwa mu bice ugenzura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyonzima says:
    1 year ago

    Ukomerezaho kbx Intare za sarabwe, zirimukazi kose.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Yannick Mukunzi uherutse kubatizwa yavuze impamvu adaheruka mu kibuga

Next Post

Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Related Posts

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Uwakiniye amakipe akomeye yerecyeje mu Barabu bidateye kabiri asinyiye ikipe yo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.