Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Ubuyobozi bwihaye umuhigo ku kibazo buvuga ko kigayitse kikigaragara mu baturage bamwe

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Ubuyobozi bwihaye umuhigo ku kibazo buvuga ko kigayitse kikigaragara mu baturage bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bakiherera ku gasozi bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero, Ubuyobozi bw’aka Karere buravuga ko ibi bigayitse ariko ko mu kwezi kumwe iki kibazo kiba cyabaye amateka.

Bamwe muri aba baturage ni abo mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Nyaruteme, aho umunyamakuru yasanze zimwe mu ngo zaho zitagira ubwiherero, ndetse bamwe bamwerurira ko hari abakijya kwiherera mu bisambu.

Icyimanimpaye Chantal ati “Baba bafite ibyo byobo bidapfutse ariko babijyamo. Gusa ni nko ku gasozi kuko amasazi aratuma agatumuka.”

Nyiransabimana Martine na we avuga ko abaturanyi babo, babangamye kuko kuba badafite ubwiherero bitari bikwiye muri iki gihe isi igezemo.

Ati “Hari abajya mu gasozi bakajya mu misambya y’imirima bakabatereramo n’amabuye, none se wagize ngo wajya mu bwiherero bw’undi kabiri, gatatu ntakwibazeho.”

Aba baturage bagaya bagenzi babo, bakavuga ko atari ubushobozi bwabuze nk’uko babivuga, ahubwo ko atari ukumva uburemere bwabyo.

Uwiduhaye Francoise ati “Hari bacye babishyiramo umwete, ariko abandi ntibawushyiremo bakabona ko nta kamaro bibamariye kugira ubwiherero, mbese ni ukutabyitaho.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josianne, yanga kugira icyo amubwira kuri iki kibazo ubwo yamusangaga ku Biro bye, aho kukimubwiraho, ahita yiyinjirira mu modoka yamusuzuguye.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper usanzwe avugana n’itangazamakuru atarigoye, yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo bagiye kugishakira umuti wihuse.

Ati “Biragayitse guhora tuvuga ubwiherero imyaka icumi igashira! Tugomba kubirangiza tukajya mu zindi gahunda z’iterambere. Kanzenze turi gupanga imiganda idasanzwe abaturage bafite amikoro macye tukabafasha kubaka ubwo bwiherero, naho abafite ubushobozi tukabategeka kubwubaka mu gihe gitoya kandi twatanze standard ntabwo umuntu yemerewe kubaka ubwiherero umuntu atakwinjiramo ahagaze kandi bukaba ari ubwiherero busa neza imbere n’inyuma.”

Mulindwa Prosper akomeza agaragaza ko gahunda y’Umuyobozi mu Isibo igamije kohereza abayobozi ku rwego rw’Akarere, Umurenge n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Masibo atandukanye kugira ngo bifashe gukemura mu buryo bwihuse iki kibazo cy’ubwiherero kimwe n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ntibatinya gukoresha ubwiherero bushobora kubashyira mu kaga

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 1 =

Previous Post

Menya Abasenateri bahagarariye Intara zose muri Sena y’u Rwanda biganjemo abasanzwemo

Next Post

Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye

Related Posts

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it
MU RWANDA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye

Kapiteni wa Rayon yageneye ubutumwa KNC wita ikipe yabo umugore wa Gasogi ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.