Friday, August 14, 2026
RW|EN
SIPORO

Isiganwa “Umusambi Gravel Race” ryagarutse i Burera na Gicumbi

Isiganwa “Umusambi Gravel Race” ryagarutse i Burera na Gicumbi

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY ) rifatanyije na Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) bongeye gutegura ku nshuro ya kane isiganwa ngarukamwaka ryiswe “Umusambi Gravel Race” rizenguruka igishanga cy’u Rugezi.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizakinwa kuya 22 Kanama 2026 rizakinirwe mu mihanda y’igitaka yo mu karere ka Burera na Gicumbi, uturere dukora kuri iki gishanga cy’u Rugezi.

Iri siganwa rizakinwa n’abakinnyi basanzwe basiganwa mu mukino w’amagare kuva ku ngimbi kugera ku bakuru, abatarabigize umwuga bagabanyijwe mu byiciro bibiri bijyanye n’ubushobozi bwabo aho bamwe bazasiganwa ibilometero 50 abandi ibilometero 89.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha amagare ya matabaro (single speed) bo bazasiganwa ibilometero 40.

Umusambi Gravel Race ni isiganwa rigamije kwishimira aho urugendo rwo kubungabunga ibidukikije, kugarura ibinyabuzima cyane cyane nk’umusambi mu gishanga cy’u Rugezi rugeze, hakomeza kwigisha no gukora ubukangurambaga abagituriye.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + seventeen =