Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe na Perezida ba Singapore, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye, hanasinywa amasezerano yo kudasoresha inshuro ebyiri ibicuruzwa hagati y’Ibihugu byombi.

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, “Uyu munsi i Istana muri Singapore, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wakiriwe n’Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe (Senior Minister) Lee Hsien Loong.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ikomeza igira iti “Baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imibanire mpuzamahanga, ndetse n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere.”

Hanaganiriwe kandi ku mikoranire ibyara inyungu mu bukungu, ndetse n’umusaruro ufatika ku batuye Ibihugu byombi, u Rwanda na Singapore.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda kandi bivuga ko Perezida Kagame yanahuye na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu akaba n’uw’u Bukungu, Lawrence Wong “bavugurura intego ziganisha ku mikoranire ikomeye, banungurana ibitekerezo ku ndangagaciro zihuriweho mu miyoborere myiza, n’imiyoborere igamije guhindura imibereho y’abaturage.”

Aba bayobozi bombi kandi banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano yongeye kumvikanwaho yo guhagarika gusoresha kabiri ibicuruzwa, yitezweho kuzamura amahirwe y’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi yanahuye na Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, na we baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ndetse no kongerera imbaraga urwego rw’abikorera.

Perezida Kagame yakiriwe ku meza n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong

Perezida Kagame kandi yanahuye na Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam

Yanakiriwe na Minisirtiri w’Intebe akaba n’uw’Ubukungu, Lawrence Wong
Bayoboye n’isinywa ry’amasezerano y’Impande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 5 =

Previous Post

Sierra Leone: Hafashwe ingamba zikarishye nyuma yuko igorofa iguye igahitana benshi

Next Post

Dr.Ngirente yagaragaje ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu bizafasha kugera ku cyerekezo 2050

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dr.Ngirente yagaragaje ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu bizafasha kugera ku cyerekezo 2050

Dr.Ngirente yagaragaje ubuhinzi nk'inkingi ya mwamba mu bizafasha kugera ku cyerekezo 2050

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.