Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr.Ngirente yagaragaje ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu bizafasha kugera ku cyerekezo 2050

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Dr.Ngirente yagaragaje ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu bizafasha kugera ku cyerekezo 2050
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bitangiza ibidukikije RICA, yavuze ko icyerekezo 2050 kitazagerwaho bitagizwe uruhare n’ubuhinzi bugezweho.

Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubwo yahaga impamyabumenyi abanyeshuri 81 barangije muri iri Shuri RICA ku nshuro ya kabiri.

Dr Ron Rosati, Umuyobozi Wungirije wa RICA, yashimiye umurava aba banyeshuri bakoranye ndetse abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri iri shuri.

Yabasabye kandi kuzagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ihindagurika ry’ibihe n’iterambere muri rusange.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye umushoramari Graham Buffet washinze iri shuri ndetse n’ubuyobozi bwaryo mu ruhare rwo gutanga amasomo arebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije.

Yavuze ko u Rwanda ruteganya gushora imari mu buhinzi bugezweho kuko ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Duha agaciro uruhare rwawe mu guteza imbere ubuhinzi nka kimwe mu bigenderwaho mu guhangana n’ubukene.”

Dr Ngirente yagarutse ku cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2025, avuga ko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu n’iterambere by’Igihugu.

Ati “Mu cyerecyezo cya 2050 u Rwanda ruteganya gushora imari mu buhinzi bugezweho kugira ngo tuzamure umusaruro w’ibiribwa. Birumvikana ntitwagera ku cyerecyezo 2050 tudateje imbere urwego rw’ubuhinzi rufatiye runini gahunda yo kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubyibuka mu ntangiriro z’uku kwezi u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku buhinzi n’ibiribwa, bimwe mu byibanzweho ni uburyo bwo kubika umusaruro, gufata neza ubutaka no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibi biganiro byagaragaje uruhare rw’ubuhinzi mu ntego z’iterambere kugira ngo Igihugu kibigereho ni ngombwa kugaragaza ahari icyuho mu Gihugu.”

Iri shuri rikuru rya RICA ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho rifite icyicaro mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, ryashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi bugezweho
Dr Ngirente yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri RICA
Abanyeshuri 81 barangije muri iri shuri

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Next Post

Nyamasheke: Ababyaye abana b’impanga bahishuye impamvu umwe agwingira undi agakura neza

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Ababyaye abana b’impanga bahishuye impamvu umwe agwingira undi agakura neza

Nyamasheke: Ababyaye abana b’impanga bahishuye impamvu umwe agwingira undi agakura neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.