Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in MU RWANDA
0
Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wakubiswe inkoni akagirwa intere asanzwe mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, ari kuziba, yitabye Imana.

Uyu mugabo uvugwaho n’abaturanyi be ko yari asanzwe ari umujura ndetse n’umugore we, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024.

Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu mugabo bamusanze mu murima w’intoryi z’undi muturage, amaze gusarura imifuka itatu, ku buryo bakeka ko yari kuzijyana mu ijoro kuri uyu wa Kabiri.

Umuturage umwe yagize ati “Abarindaga izo ntoryi baramukubita, nyuma Umuyobozi w’Akagari yashatse moto ngo imujyane kwa muganga kuko yari ameze nabi ariko bamugejeje mu Murenge wa Kiziguro ashiramo umwuka.”

Aya makuru kandi yenemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Calude wavuze ko inzego z’ubuyobozi zamenye amakuru y’uyu mugabo ko yanegekajwe n’inkoni yakubiswe.

Ati “Aho byamenyekaniye twatanze ubujyanama ko yajyanwa kwa muganga i Kiziguro ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze, bamuvanye aho bari bamubonye bamuzamuye, bageze mu nzira ashiramo umwuka.”

Ubwo nyakwigendera yari amaze gushiriramo umwuka mu Murenge wa Kiziguro, hahise hiyambazwa inzego z’iperereza, zahise zitangira kurikora kugira ngo hamenyekane abamukubise n’ibindi byose bifitanye isano n’uru rupfu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eighteen =

Previous Post

Congo: Hagaragajwe intwaro zirimo iziremereye zatahuwe ahatakekwaga hanavugwa abari bazihahishe

Next Post

Hezbollah na yo yatangiye ibitero byo guhangana na Israel

Related Posts

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Sosieye y’Abafaransa itunganya ikanacuruza ibijyanye n’ingufu, TotalEnergies yinjiye mu bufatanye na DelAgua mu mushinga wo gukwirakwiza amashyiga ya kijyambere ku...

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umurambo w’umugabo utamenyekana imyirondoro, wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi ku gice cyo mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

IZIHERUKA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua
IMIBEREHO MYIZA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hezbollah na yo yatangiye ibitero byo guhangana na Israel

Hezbollah na yo yatangiye ibitero byo guhangana na Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.