Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in MU RWANDA
0
Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu barindwi barimo umugore umwe w’imyaka 50 y’mavuko bo mu Mirenge ya Huye na Kigoma mu Karere ka Huye, bafatanywe Litiro 940 z’inzoga itemewe y’inkorano izwi nka Muriture.

Aba bantu bafashwe ku cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo mu gikorwa cyakozwe na Polisi ikorera mu Karere cyo kurwanya inzoga zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage bo muri iriya mirenge batanze amakuru ko hari bagenzi babo bakora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture ndetse zikaba zigira ingaruka ku mutekano.

SP Kanamugire yagize ati “Tukimara kumenya ayo makuru twatangiye ibikorwa mu Tugari n’Imidugudu bari batubwiye muri iriya Mirenge.”

Mu Karere ka Huye mu kagari ka Nyakagezi, Umudugudu wa Kamutima mu rugo rwa Sinayobye Callixte w’imyaka 36 hafatiwe litiro 240  za muriture, mu rugo rwa Mutegaraba Emertha w’imyaka 50 hafatiwe litiro 240 naho Nkunzimana Jean Bosco w’imyaka 39 yafatanywe  litiro 120.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko igikorwa cyakomereje mu Kagari ka Rukira, Umudugudu wa Agacyamu.

Mu rugo rwa Nsanzabaganwa Joseph w’imyaka 34 hafatiwe litiro 80 ariko we aracika, kwa Hategekimana Eric w’imyaka 30 hafatiwe litiro 120 nawe aracika na Claver yaracitse ariko iwe hafatirwa litiro 70.

Ni mu gihe mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Gishihe, Umudugudu wa Karambi  ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Polisi  hakozwe igikorwa nanone cyo kurwanya inzoga zitemewe  mu rugo rwa Uwimbabazi Jean Marie Vianney w’imyaka 32 hafatiwe litiro 70 ariko ahita acika.

SP Kanamugire yavuze ko bariya bose bakoraga iriya nzoga ndetse bakanayicuruza, yongeye gukangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga zitemewe kubera ko zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uzinywa ndeste no ku mutekano mu baturage.

Yagize ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunakangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga kuko zikorwa mu bintu bitazwi bishobora kubagiraho ingaruka mu buzima. Ikindi kandi uwanyoye ziriya nzoga niwe usanga akora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa n’ibindi bitandukanye.”

Ziriya nzoga zahise zimenwa hakurikiraho gushakisha abacitse kugira ngo bahanwe.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seven =

Previous Post

Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo

Next Post

Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11

Related Posts

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

IZIHERUKA

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose
MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11

Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.