Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarwanye urugamba rwo Kwibohora basuye ahabibutsa ibyo barwanyaga n’ibyo barwaniraga

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in MU RWANDA
0
Abarwanye urugamba rwo Kwibohora basuye ahabibutsa ibyo barwanyaga n’ibyo barwaniraga
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 85 bo mu Karere ka Nyaragate bahoze mu ngabo za RPA zarwanye urugamba rwo Kwibohora, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kuyihagarika.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, cyari kigamije gukomeza kumva birushijeho amateka yatumye habaho Jenoside ndetse n’urugendo rwo kuyihagarika.

Bamwe muri ba bahoze mu ngabo zarwanye urugamba rwo kwibohora, banahameneye amaraso, ntibanabasha kwibonera umusaruro w’ibyo barwaniye.

Uru ruzinduko rwakozwe n’aba 85, rugamije kureba umusaruro w’ibyo barwaniye ndetse no kongera kureba inzira u Rwanda rwanyuzemo kugeza aho rugeze uyu munsi.

Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye, ndetse banongera kwibutswa amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uburyo yakozwe, n’ingaruka zayo, n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka, no kongera kunga ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Iri tsinda kandi ryanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura, bibutswa uruhare rukomeye rw’izahoze ari ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside.

Second Lt (Rtd) Faustin Mugabo, yavuze ko icya mbere nk’abahoze muri izi ngabo, bashimira Perezida Paul Kagame nk’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, akaba yari n’umuyobozi wa RPA, ku bw’imiyoborere ye yatumye babasha kugera ku ntego yo guhagarika Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi mu 1994.

Yanaboneyeho kandi gushimira ingabo z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zigira mu gucungira umutekano Abanyarwanda ndetse n’uruhare rwazo mu iterambere ry’Ubukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gusura ahantu nk’aha habumbatiye amateka y’ibyabaye mu Rwanda, ari ingirakamaro, kuko bibafasha kwirinda ko akaga k’ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi, ndetse anasaba abakiri bato gukomera ku bumwe no gukunda Igihugu kugira ngo bakomeze kubaka u Rwanda rw’ejo rwubakiye ku musingi utajegajega.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku Gisozi
Banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Banasuye ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

Rwamagana: Igikoresho babwirwaga ko ari inkunga y’ubuntu ntawagihawe atishyuye 1.000Frw

Next Post

Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana

Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.