Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Umusore bikekwa ko yari yagiye kwiba mu kabari ko mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, yasanzwemo mu gitondo cya kare yasinze yarekuye umuziki ari kwiyumvira radiyo ananywa inzoga za Liquor zicururizwamo.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, bikekwa ko yari yagiye kwiba mu kabari ko mu Kagari ka Gacurabwenge muri uyu Murenge wa Byumba.

Uyu musore ubu ucumbikwe n’inzego z’iperereza, bamusanze mu kabari mu gitondo cya hirya y’ejo hashize tariki 23 Nzeri 2024 yahaze agasembuye.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage, avuga ko uyu musore yahengereye nyiri aka kabari witwa Kazungu afunze, agahita yinjiramo agiye kwiba.

Gusa icyamujyanye ntiyagikoze, ahubwo yahise yinywera inzoga, ndetse baza kumusanga muri aka kabari yasinze.

Uyu musore usanzwe avugwako kwiba, bikekwa ko nubundi ari cyo cyari cyamujyanye muri aka kabari, ariko we akavuga ko yari yagiyemo kugira ngo abone aho arambika umusaya.

Yagize ati “Ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite. Kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z’umuturage, icyakora inzoga zo nazinyweye.”

Nyiri aka kabari witwa Muzungu, avuga ko na we amakuru yuko uyu musore bamusanze mu kabari ke, yayamenye ayabwiwe n’abamuhamagaye bamuza iby’uwo babonaga arimo.

Ati “Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe ni we wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, nik o kumenya uko yinjiye.”

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko basanze uyu musore ari kwicurangira Radio yumva umuziki, ubundi ari kunywa zimwe mu nzoga zihenze.

Sunday Emmanuel uyobora Umudugudu wa Gacurabwenge uherereyemo aka kabari, yemeje aya makuru, yavuze ko basesenguye uko ibi byabaye, ntakindi cyagenzaga uyu musore atari ukwiba, dore ko muri uyu Mudugudu hagaragaramo urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge ku buryo binatuma bishora mu ngeso nk’izi z’ubujura kugira ngo babone amafaranga yo kubigura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 13 =

Previous Post

Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana

Next Post

Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.