Mu Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye kuzana mu majwi u Rwanda arushinja ibinyoma, icyakora avuga ko Igihugu cye cyiteguye kubahiriza imyanzuro y’i Luanda.
Tshisekedi yakunze kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwa bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda batahwemye guhohoterwa.
U Rwanda na rwo ntirwahwemye kwamagana ibi birego by’ibinyoma, rukavuga ko ubutegetsi bwa Congo, bwakomeje gushaka uwo bwegekaho ibibazo bwananiwe gukemura kandi bireba Abanyekongo ubwabo.
Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Félix Tshisekedi yongeye kuzamura ibi birego, yongera gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano.
Yagize ati “Ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC biteye impungenge. Imirwano yongeye kuzamurwa n’umutwe w’iterabwoba wa M23 ufashwa n’u Rwanda yateye akaga ku muryango mugari kurusha mbere aho abagera muri miliyoni zirindwi bavuye mu byabo.”
Uyu Mukuru wa Congo Kinshasa, yongeye kuvuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki Gihugu cye, mu gihe u Rwanda rutahwemye kubihakana ndetse n’ibimenyetso simusiga bikaba byarabeshyuje ibi binyoma.
Ati “Nubwo imbaraga z’ibiganiro bya dipolomasi byabereye i Luanda bitanga icyizere, ariko ntibigomba kwibagiza iyi ngingo yihutirwa kandi y’ingenzi.”
Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye cya Congo gifite ubushake bwo kubahiriza icyazana amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gukomeza ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’iry’abaturge.
Yavuze ko Igihugu cye cya Congo “Kidafunze imiryango ku mahirwe yose ku cyazana amahoro mu gihe cyose kitabangamira ubusugire bwacyo.”
Ni mu gihe Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakunze kurenga ku myanzuro yabaga yafatiwe mu nama z’i Luanda, nyamara umuryango mpuzamahanga ukaba warakunze kugaragaza ko ntakindi cyazana amahoro mu burasirazuba bwa Congo, uretse kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwaganira n’umutwe wa M23.
Perezida wa Angola, João Lourenço na we mu ijambo yavugiye muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko hari umushinga yatanze uzageza ku masezerano y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, kandi ko awufitiye icyizere ko umubano w’Ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.
RADIOTV10