• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wungirije wa Hezbollah, Naim Qassem, mu ijambo rye rya mbere kuva Israel yakwivugana umuyobozi y’uyu mutwe Hassan Nasrallah, yavuze ko uyu mutwe witeguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose, Israel izagaba butaka bwa Liban.

Naim Qassem yagize ati “Tuzahangana n’icyo ari cyo cyose kandi twiteguye guhangana na Israel mu gihe yafata icyemezo cyo kwinjira ku butaka bwa Liban, twiteguye intambara yo ku butaka.”

Israel imaze Imaze ibyumweru bibiri igaba ibitero karundura ku mutwe wa Hezbollah, wo muri Liban, byahitanye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe.

Hari impungenge ko igisirikare cya Israel gishobora gufata umwanzuro wo kwinjira mu ntambara yeruye n’umutwe wa Hezbollah, ikohereza ingabo n’intwaro zikomeye z’intambara ku mupaka uhuza iki Gihugu na Liban.

Ku rundi ruhande, umutwe Hamas na wo watangaje ko igitero cy’indege  Israel yagabye kuri uyu wa Mbere cyahitanye umuyobozi wayo muri Liban mu mujyi wa Tyre, mu gihe undi mutwe wa PFLP uvuga ko uharanira kubohora Palestine, na wo  wavuze ko abayobozi bawo batatu bishwe mu gitero cyagabwe hagati mu mujyi wa Beirut, kikaba ari cyo gitero cya mbere kigabwe mu murwa mukuru wa Liban.

Hamas yatangaje ko umuyobozi wayo muri Liban, Fateh Sherif Abu el-Amin, yishwe hamwe n’umugore we, umuhungu we, n’umukobwa we, mu gitero cyagabwe ku rugo rwe ruherereye mu nkambi y’impunzi mu mujyi wa Tyre mu majyepfo ya Liban mu masaha y’igitondo cyo kuri wa Mbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 16 =

Previous Post

Sinema Nyarwanda igiye kunguka filimi nshya zirimo izakinamo umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Next Post

General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.