Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yagaragaje ibintu bine bikwiye kubahirizwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Amb. Ernest Rwamucyo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 mu Nteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, kakiriye raporo ku bikorwa bya MONUSCO.

Yavuze ko hari ibintu by’ingenzi bikwiye gushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke mu burasirazuba bw’iki Gihugu no mu karere.

Ati “Icya mbere, DRC, igomba kubahiriza kandi igashyira mu bikorwa imyanzuro y’i Nairobi n’i Luanda. Iyi myanzuro ni inzira ziboneye zo gushakira umuti imvururu ziri muri DRC.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, DRC igomba guhagarika gutera inkunga FDRL, zirimo kuyiha ubushobozi bw’amikoro, kuyiha intwaro ndetse no kuyinjiza mu gisirikare cya Congo.”

Yaboneyeho kandi kuvuga ko u Rwanda rwifuza ko Congo yubahiriza umugambi uhuriweho wemejwe n’inzego z’umutekano wo kurandura uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ati “Icya gatatu, DRC igomba guhagarika imvugo zihembera urwango ndetse n’ibikorwa byibasira Abanyekongo b’Abatutsi. Kwibasira abantu hagendewe ku bwoko bwabo n’abo bari bo, ni ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu kandi bigatesha agaciro ikiremwamuntu.”

Akomeza ku cya kane agira ati “DRC igomba gutegura uburyo buboneye kandi butekanye bwo guchyura impunzi z’Abanyekongo.”

Amb. Rwamucyo yavuze ko iki gikorwa cyo gucyura impunzi, atari ibyo Congo isabwa n’amategeko mpuzamahanga gusa, ahubwo ko binaha agaciro Abanyekongo bimwe uburenganzira ku Gihugu cyabo, bagasubira mu byabo, bakabaho batekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + twenty =

Previous Post

Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)

Next Post

Umukecuru w’imyaka 80 yitinyutse ajya guhatana mu irushanwa rya Miss

Related Posts

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

In the second term of 2025, the difference between exports and imports reduced by 12.5% compared to the same term...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%
MU RWANDA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukecuru w’imyaka 80 yitinyutse ajya guhatana mu irushanwa rya Miss

Umukecuru w’imyaka 80 yitinyutse ajya guhatana mu irushanwa rya Miss

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.