Umugore w’imyaka 24 n’umusore wa 19, bafatiwe mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro bari gushaka umukiliya ubagurira amasashe ibihumbi 80 binjije mu Rwanda bayakuye muri Uganda, baniyemerera ko basanzwe babikora.
Aba bantu bafafite mu Mudugudu w’Amahoro, mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga, bafite amasashe ibihumbi 80.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ifatwa ry’aba bantu ryashobotse kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, bavuze ko hari abantu babiri bafite imifuka ipakiyemo amasashe abiri bahishe hafi y’urugo rwegereye umuganda.
Ati “Abapolisi bahise bahagera babasangana amapaki 400 arimo amasashe agera ku bihumbi 80, bahita bafatwa.”
Bamaze gufatwa biyemereye ko amasashe bari bayakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bifashishije inzira zambukiranya umupaka zitemewe, kandi ko atari ubwa mbere bari bayinjije ngo bayacururize mu Gihugu.
CIP Gahonzire washimiye abatanze amakuru yatumye hafatwa aba bantu, yagiriye inama abijanditse mu bikorwa nk’ibi by’ubucuruzi bwa magendu, abasaba kubireka kuko inzego ziri maso kandi zabahagurukiye.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 muri iryo tegeko ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
RADIOTV10