• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse

radiotv10by radiotv10
05/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi uzwi muri Afurika bwa mbere yagaragaje imfura ye nyuma y’umwaka yibarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Mercy Nnenda Chinwo wamamaye mu ndirimbo yamenyekanye cyane ku Isi izwi nka ‘Excess love’, bwa mbere yashyize hanze ifoto igaragaza umwana we w’imfura wujuje umwaka avutse.

Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa Filimi ukomoka muri Nigeria, we n’umugabo we Blessed Uzochikwa bashakanye mu mwaka wa 2022.

Ni mu gihe imfura yabo yujuje umwaka umwe, aho yavutse tariki 04 Ukwakira 2023, ndetse ubwo yuzuzaga umwaka, akaba ari na bwo bwa mbere bashyize hanze ifoto imugaragaza.

Uyu muhanzikazi yishimiye kuba umwana we yujuje umwaka w’amavuko, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwumvikanamo amashimwe ku Mana.

Yagize ati “Ku itariki 04 Ukwakira 2023 Uwiteka yaduhaye umugisha w’umwana Charis Blessed umwana w’ubwenge mwiza kandi w’umugisha. Dufite amashimwe menshi n’ubuntu bw’Imana buhebuje kuko yaduhaye imigisha myinshi.”

Bakomeje bifuriza umwana wabo Isabukuru nziza, bagira bati “Isabukuru nziza ku muhungu wacu dukunda Charis Nduka Blessed. Mama na Papa baragukunda cyane.”

Mercy Chimwo ni umukinnyi wa Filimi akaba n’umuhanzikazi, indirimbo ye ‘Excess love’ yamamaye ku isi hose, yagiye hanze muri 2018, yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo kuba umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri Afurika w’umugore yahawe muri 2022.

Bagaragaje ko bishimye bikomeye

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Hagaragajwe icyuho gikabije cy’umusaruro w’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda

Next Post

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.