Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kagura miliyoni 6Frw: Abafite ubumuga bwo kutumva bagaragaje inzitizi z’igiciro gihanitse cy’agakoresha kabafasha

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kagura miliyoni 6Frw: Abafite ubumuga bwo kutumva bagaragaje inzitizi z’igiciro gihanitse cy’agakoresha kabafasha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zirimo no kuba inyunganirangingo zibafasha kumva, zihenze ku buryo nk’akuma kabafasha gashobora kugeza no muri miliyoni 6 Frw.

Bizimana Jean Damascene, ni umukozi mu muryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, avuga ko abafite ubu bumuga bari bakwiye gufashwa kubona ibi bikoresho byabafasha kuva mu bwingunge.

Ati “Ibiciro birahanitse cyane. Akuma kamwe gashobora kugura miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuzamura bitewe n’ubwoko waguze, rero urumva ko uw’amikoro macye kukigondera biragora.”

Akomeza avuga ko kuko Leta isanzwe ari umubyeyi w’abaturage, yari ikwiye gutekereza ku bafite ubu bumuga kugira ngo babashe kubona utwo twuma mu buryo buboroheye.

Ati “Dushyizwe kuri mituweli, buri wese yajya agashaka akakabona bitamugoye.”

Gusa Bizimana Jean Damascene avuga ko uretse kuba utu twuma tunahenze hari n’ubwo abo batuguraho bashobora kudatunganya neza, ku buryo dushobora no kugira izindi ngaruka ku badukoresha.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Emmanuel Ndayisaba avuga ko barimo kuganira na Ministeri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB kugira ngo insimburangingo n’inyunganirangingo zikenerwa zijye zishyurwa hakoreshejwe ubwishingizi. Ati “Vuba cyane bizaba byagiye mu buryo.”

Emmanuel Ndayisaba anagira inama bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kujya begera inzego zibishinzwe zikabapima bakamenya igipimo cy’uburyo bajya bashyiraho utwi twuma bagiye kubambika kugira ngo tutabangiza amatwi.

Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baba mu byiciro bitandukanye, harimo umuntu ubasha kuba yakumva ariko atavuga, hakaba ushobora kuba yavuga ariko atumva, hakabamo utabasha kumva ntanabashe no kuvuga, hakabamo n’ushobora kuba yakumvamo gacye ari na we ushobora gukenera utwuma two mu matwi dushobora gukurura ijwi riri hafi ye akaba yaryumva neza.

Imibare y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza ntiratangazwa, gusa Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ivuga ko umubare wabo uza ku mwanya wa kabiri mu kugira  abantu benshi mu bafite ubumuga mu Rwanda babarirwa mu bihumbi 70.

Mu Rwanda kanzi hamaze iminsi hatangiye igikorwa cyo kubarura abafite ubumuga kugira ngo imibare yabo imenyekane, binafashe mu bikorwa byo kubafasha n’igenamigambi ryabo.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 5 =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Next Post

Udushya dutegerejwe mu gitaramo cyo gutarama umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Udushya dutegerejwe mu gitaramo cyo gutarama umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Udushya dutegerejwe mu gitaramo cyo gutarama umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.