• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Inkurikizi zatangiye kuba ku bayobozi nyuma y’impanuka yakangaranyije abayibonye

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku muri Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abayobozi babiri barimo ukuriye abinjira n’abasohoka, batawe muri yombi.

Iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize tariki 03 Ukwakira 2024, ni iy’ubwato bwari butwaye abantu bivugwa ko babarirwa muri 200, ahabonetse imirambo y’abantu bakabakaba 80, mu gihe indi igishakishwa.

Kugeza ubu kandi habarwa abantu 80 babashije kurohorwa ari bazima bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro, mu gihe ubu bwato bwari bwarohamye bwakuwe muri metero 200 z’ubujyakuzimu.

Kuri uyu wa Mbere, Ubushinjacyaha Bukuru bw’i Goma, bwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi n’Itumanaho, ndetse n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abinjira n’abasohoka bombi bari muri Minova muri Kivu y’Epfo ubwo ubu bwato bwarohamaga bwerecyeza i Goma muri Kivu ya Ruguru.

Guta muri yombi aba bayobozi, kwakurikiye Inama yabaye ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 i Goma yayobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemin Shabani.

Iyi nama kandi yanemeje ko hakazwa ingamba z’umutekano mu bwikorezi mu mazi nyuma yuko iyi mpanuka ibaye igahitana benshi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yahise atanga itegeko ko hagomba gukorwa iperereza ku cyaba cyarateye iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 10 =

Previous Post

Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka

Next Post

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.