Saturday, July 11, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Udushya dutegerejwe mu gitaramo cyo gutarama umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Udushya dutegerejwe mu gitaramo cyo gutarama umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Iminsi irabirwa ku intoki ngo abataramyi, intore n’ibihangange n’abakunzi ba muzika bateranire muri BK Arena mu gitaramo giteganyijwe kongera kwibukirana ibihangano by’umuhanzi Yvan Buravan umaze imyaka ibiri yitabye Imana.

Ni igitaramo Twaje Fest kikagamije gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu mpano, n’ubuhanga by’abana b’u Rwanda.

Iki Gitaramo kizagirwa n’ibice bitandukanye birimo; Kumurika ibicuruzwa bitandukanye birimo n’imyambaro gakondo.

Giteganyijwemo kandi ubukangurambaga ku kwirinda indwara ya Cancer no kuyisuzumisha, kuko ari imwe mu ndwara zitwara ubuzima bwa benshi.

Musoni Eric uri mu bari gutegura avuga ko abazitabira iki gitaramo bazongera no kwibukiranya ibyaranze umuhanzi Yvan Buravan umaze imyaka ibiri atashye azize indwara ya Cancer.

Ati “Abakunda ibihangano bya Buravan, abakunzi b’umuco Nyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange, bazaze kuko bazagira ibihe byiza mu bitaramo nyarwanda.”

Ni igitaramo kizagaragaramo abantu bo mu ngeri zose by’umwihariko ibyamamare bitandukanye, bizaba byaje guhurira hamwe ngo batarame banazirikana umuhanzi Yvan Buravan. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena tariki ya 26 Ukwakira 2024.

Gahunda ziteganyijwe muri iki gitaramo

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

One thought on “Udushya dutegerejwe mu gitaramo cyo gutarama umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eight =