Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Kenya zishobora guhindura imirishyo Visi Perezida w’Igihugu akeguzwa

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Muri Kenya zishobora guhindura imirishyo Visi Perezida w’Igihugu akeguzwa
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite muri Kenya watoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’iki Gihugu, Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha birimo ruswa n’ivanguramoko, aho hategerejwe icyemezo cya nyuma cya Sena.

Iki cyemezo cyatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, cyatangajwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Moses Wetangula wavuze ko uyu mwanzuro wemejwe n’Abadepite 281 mu gihe abawanze ari 44.

Ashinjwa ibyaha binyuranye birimo ruswa, Politiki ishingiye ku ivanguramoko ndetse no gusuzugura Guverinoma, mu gihe Rigathi Gachagua we ahakana ibi byaha.

Kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua, bifatwaho icyemezo cya nyuma n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, aho aramutse yegujwe, yaba abaye Visi Perezida wa Mbere wegujwe na Sena.

Uyu mugabo usanzwe ari umushoramari, ashinjwa kuba afite imitungo yabonye binyuze muri ruswa, aho bivugwa ko inzu nyinshi atunze yari yarazanditseho umuvandimwe we.

Abanyamategeko 20 bahawe akazi ko kuburanira Rigathi Gachagua muri uyu mwanzuro wo kumweguza.

Bivugwa ko Rigathi Gachagua atunze imitungo ifite agaciro ka Miliyari 5,2 z’Amashilingi ya Kenya (angana na Miliyoni 40$ cyangwa miliyari 55 Frw).

Rigathi Gachagua we ahakana ibyaha byose ashinjwa, aho agira ati “Ndi umwere kuri ibi byaha byose. Nta gahunda mfite yo kwegura kuri uyu mwanya. Nzahatana mpaka.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − thirteen =

Previous Post

Ibyo babwiwe n’ubuyobozi bubaziza kuvugana n’itangazamakuru byarabatunguye binabashyira mu rujijo

Next Post

Umuhanzi ugezweho muri gakondo Nyarwanda agiye kuyisangiza ab’i Burayi

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ugezweho muri gakondo Nyarwanda agiye kuyisangiza ab’i Burayi

Umuhanzi ugezweho muri gakondo Nyarwanda agiye kuyisangiza ab’i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.