Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko Guverinoma z’Ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira ku murongo politiki zoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kuko ibi Bihugu bisangiye byinshi birimo n’icyerekezo bishaka kugeraho.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga Inama ya kabiri ya ‘Biashara Afrika’ igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange Nyafurika (AfCFTA), iri kubera i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwo gutangiza Isoko Rusange Nyafurika, rwatangiriye mu Rwanda mu myaka itandatu ishize, aho nyuma y’umwaka umwe hatangijwe ku mugaragaro amasezerano yaryo.

Yavuze ko iyi ntambwe ishimishije yagaragaje ibyo Afutrika ishobora kugeraho mu gihe yaba ishyize hamwe igatahiriza umugozi umwe.

Ati “Iyi ntambwe y’amateka yatewe, yagaragaje ubushake mu kuzamura ubukungu bwacu, ubumwe n’iterambere bya Afurika.”

Yakomeje agira ati “Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyira hamwe tukikemurira ibibazo byacu. Ariko nanone ndasaba abayobozi bacu ko ibintu bimwe dufitiye ubushobozi, bitagomba gukomeza kutubera umutwaro. Tugomba gushyira ku murongo Politiki zacu, imiyoborere yacu, kandi byose bitangirira mu myumvire ndetse no gushyira umucyo w’icyerekezo.”

Yavuze ko ubwo hatekerezwaga iri Soko Rusange Nyafurika, abantu babanje kwibaza ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu rudahagaze neza muri Afurika, kuko ibi Bihugu bitagendererana kubera amananiza akiri mu bijyanye n’imipaka.

Ati “Kuki hagomba kubaho ibintu nk’ibi? Kubera iki hatagomba kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu na Serivisi? Kubera iki? Kuki abaturage b’Igihugu kimwe badashobora kuva mu Gihugu cyabo bakajya mu kindi ku Mugabane wacu? Ikibazo kiri he?”

Perezida Kagame yavuze kandi ko nubwo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika rukiri hasi, ariko ibi Bihugu byitana ibivandimwe, ko bifite byinshi bisangiye ndetse bihuje n’aho byifuza kugera.

Ati “Nubwo mvuga gutyo ko hagomba kubaho urujya n’uruza abantu bakambuka imipaka y’Ibihugu ntacyo bikanga, hari n’aho abaturage batambuka imipaka y’Ibihugu byabo bisanzuye, byose nta handi bipfira, hakenewe ko politiki zishyirwa ku murongo kandi tugomba kubikora.”

Perezida Kagame yavuze ko kwishyira hamwe kwa Afurika bigeze ku rwego rushimishije

Hari inkuru nziza

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko aho Isi igeze, hari amahirwe menshi agomba kubyazwa umusaruro nk’Umugabane wa Afurika, ariko ko byose bizashoboka bitewe n’uburyo Ibihugu bigize uyu Mugabane bishyize hamwe.

Ati “Inkuru nziza ihari ni uko kwishyira hamwe kwa Afurika biri gushyirwa mu bikorwa, kandi twamaze kubona umusaruro ushimishije, ariko dushobora gukora ibirenze ibyo, kandi tukagera kure.”

Yavuze ko Ibihugu birenga 30 ubu biri kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri Soko Rusange rya Afurika, birimo ibyatangiye mu igerageza.

Ati “U Rwanda rwishimira kuba ruri mu Bihugu bya mbere byagiye muri iki gice cy’igerageza. Guverinoma zigomba gukomeza kugira uruhare rwazo mu gushyiraho urubuga rwiza rworohereza ubucuruzi. Gukuraho imbogamizi z’imisoro, bigomba kuza ku isonga.”

Yavuze kandi ko hagomba kugabanywa ibiciro by’ingendo z’indege bikiri hejuru muri uyu Mugabane. Ati “Afurika ifite ibiciro biri hejuru cyane ku Isi.”

Yavuze ko nk’u Rwanda rwatangiye kugira icyo rukora, aho Sosiyete y’Indege yarwo (RwandAir), kuko yatangiye korohereza abikorera kubasha kugeza ibicuruzwa byabo mu Bihugu binyuranye muri Afurika.

Nanone kandi hari izindi Sosiyete z’Indege zo mu bindi Bihugu byo muri Afurika zatangiye uru rugendo rwo gukomeza gufasha uyu Mugabane kubasha kugenderana.

Ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, na byo bigomba koroherezwa. Ati “Impamvu ntayindi, ubu bucuruzi; abagore n’urubyiruko babukora, ni urutirigongo rw’ubukungu bwacu, ariko ntibugomba gukomeza kuba buto n’ubuciriritse, bukeneye gukura.”

Kubaka ubucuruzi n’isoko rusange, ntabwo byaba mu gihe gito, kuko nubwo hari intambwe iri guterwa, ariko n’urugendo rusigaye ruracyari rurerure, kandi Ibihugu ntibigomba gukangwa n’imbogamizi zihari, ahubwo bigomba gukomeza guhuza imbaraga.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 18 =

Previous Post

Hari urujijo nyuma yuko mu Kagari kamwe habonetse imirambo 2 irimo uwasanzwe hafi y’Ibiro by’Akagari

Next Post

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.