Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame ntiyumva impamvu urujya n’uruza mu Bihugu bya Afurika rugicumbagira kandi byitana ibivandimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko Guverinoma z’Ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira ku murongo politiki zoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kuko ibi Bihugu bisangiye byinshi birimo n’icyerekezo bishaka kugeraho.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga Inama ya kabiri ya ‘Biashara Afrika’ igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange Nyafurika (AfCFTA), iri kubera i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwo gutangiza Isoko Rusange Nyafurika, rwatangiriye mu Rwanda mu myaka itandatu ishize, aho nyuma y’umwaka umwe hatangijwe ku mugaragaro amasezerano yaryo.

Yavuze ko iyi ntambwe ishimishije yagaragaje ibyo Afutrika ishobora kugeraho mu gihe yaba ishyize hamwe igatahiriza umugozi umwe.

Ati “Iyi ntambwe y’amateka yatewe, yagaragaje ubushake mu kuzamura ubukungu bwacu, ubumwe n’iterambere bya Afurika.”

Yakomeje agira ati “Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyira hamwe tukikemurira ibibazo byacu. Ariko nanone ndasaba abayobozi bacu ko ibintu bimwe dufitiye ubushobozi, bitagomba gukomeza kutubera umutwaro. Tugomba gushyira ku murongo Politiki zacu, imiyoborere yacu, kandi byose bitangirira mu myumvire ndetse no gushyira umucyo w’icyerekezo.”

Yavuze ko ubwo hatekerezwaga iri Soko Rusange Nyafurika, abantu babanje kwibaza ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu rudahagaze neza muri Afurika, kuko ibi Bihugu bitagendererana kubera amananiza akiri mu bijyanye n’imipaka.

Ati “Kuki hagomba kubaho ibintu nk’ibi? Kubera iki hatagomba kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu na Serivisi? Kubera iki? Kuki abaturage b’Igihugu kimwe badashobora kuva mu Gihugu cyabo bakajya mu kindi ku Mugabane wacu? Ikibazo kiri he?”

Perezida Kagame yavuze kandi ko nubwo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika rukiri hasi, ariko ibi Bihugu byitana ibivandimwe, ko bifite byinshi bisangiye ndetse bihuje n’aho byifuza kugera.

Ati “Nubwo mvuga gutyo ko hagomba kubaho urujya n’uruza abantu bakambuka imipaka y’Ibihugu ntacyo bikanga, hari n’aho abaturage batambuka imipaka y’Ibihugu byabo bisanzuye, byose nta handi bipfira, hakenewe ko politiki zishyirwa ku murongo kandi tugomba kubikora.”

Perezida Kagame yavuze ko kwishyira hamwe kwa Afurika bigeze ku rwego rushimishije

Hari inkuru nziza

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko aho Isi igeze, hari amahirwe menshi agomba kubyazwa umusaruro nk’Umugabane wa Afurika, ariko ko byose bizashoboka bitewe n’uburyo Ibihugu bigize uyu Mugabane bishyize hamwe.

Ati “Inkuru nziza ihari ni uko kwishyira hamwe kwa Afurika biri gushyirwa mu bikorwa, kandi twamaze kubona umusaruro ushimishije, ariko dushobora gukora ibirenze ibyo, kandi tukagera kure.”

Yavuze ko Ibihugu birenga 30 ubu biri kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri Soko Rusange rya Afurika, birimo ibyatangiye mu igerageza.

Ati “U Rwanda rwishimira kuba ruri mu Bihugu bya mbere byagiye muri iki gice cy’igerageza. Guverinoma zigomba gukomeza kugira uruhare rwazo mu gushyiraho urubuga rwiza rworohereza ubucuruzi. Gukuraho imbogamizi z’imisoro, bigomba kuza ku isonga.”

Yavuze kandi ko hagomba kugabanywa ibiciro by’ingendo z’indege bikiri hejuru muri uyu Mugabane. Ati “Afurika ifite ibiciro biri hejuru cyane ku Isi.”

Yavuze ko nk’u Rwanda rwatangiye kugira icyo rukora, aho Sosiyete y’Indege yarwo (RwandAir), kuko yatangiye korohereza abikorera kubasha kugeza ibicuruzwa byabo mu Bihugu binyuranye muri Afurika.

Nanone kandi hari izindi Sosiyete z’Indege zo mu bindi Bihugu byo muri Afurika zatangiye uru rugendo rwo gukomeza gufasha uyu Mugabane kubasha kugenderana.

Ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, na byo bigomba koroherezwa. Ati “Impamvu ntayindi, ubu bucuruzi; abagore n’urubyiruko babukora, ni urutirigongo rw’ubukungu bwacu, ariko ntibugomba gukomeza kuba buto n’ubuciriritse, bukeneye gukura.”

Kubaka ubucuruzi n’isoko rusange, ntabwo byaba mu gihe gito, kuko nubwo hari intambwe iri guterwa, ariko n’urugendo rusigaye ruracyari rurerure, kandi Ibihugu ntibigomba gukangwa n’imbogamizi zihari, ahubwo bigomba gukomeza guhuza imbaraga.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + fourteen =

Previous Post

Hari urujijo nyuma yuko mu Kagari kamwe habonetse imirambo 2 irimo uwasanzwe hafi y’Ibiro by’Akagari

Next Post

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.