Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amabwiriza yashyiriweho abahuye n’abanduye Marburg n’abandi bose bashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in MU RWANDA
0
Menya amabwiriza yashyiriweho abahuye n’abanduye Marburg n’abandi bose bashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda zerecyeza hanze yarwo, basabwe kujya babanza kuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso by’icyorezo cya Marburg, ndetse abahuye n’abanduye iyi ndwara n’abafite ibimenyetso byayo bakaba batemerewe gukora ingendo hatarashira iminsi 21.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, rireba abashaka gukorera ingendo hanze y’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko buri wese ugiye gukora ingenzo ziva mu Rwanda, ari “Ngombwa ko wuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso bya Marburg mu masaha 24 abanziriza urugendo rwawe.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yanatangaje ko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bakoresha buzuza ibisabwa bakoresheje Kode ya QR.

MINISANTE igakomeza igira iti “Niba warahuye n’uwanduye Marburg, ntiwemerewe gukora urugendo hatarashira iminsi 21 nyuma yo guhura n’uwanduye, cyangwa mu gihe waba ufite ibimenyetso by’uburwayi.”

Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’icyumweru kimwe, abagenzi babiri bari bavuye mu Rwanda, baciye igikuba mu Budage ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga i Frankfurt yerecyeza i Hambarg, ubwo bakekwagaho ubwandu bw’iyi ndwara.

Ibi byatumye Gari ya Moshi barimo ihagarikwa ikubagahu, ndetse n’abagenzi 200 bari bayirimo, bakurwamo byihuse, kugira ngo hasuzumwe niba ubu bwandu butahagaeze.

Aba bagenzi babiri barimo umunyeshuri bivugwa ko yavuye mu Rwanda nyuma yuko yari yahuye n’uwanduye Marburg, bahise berecyezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya ‘University Hospital Eppendorf’ kugira ngo basuzumwe, ariko biza kugaragara ko nta bwandu bw’iyi ndwara bari bafite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

Rubavu: Abamaze iminsi mu rujijo rw’ibyatumye bamwe banugarizwa n’inzara bahawe igisubizo

Next Post

Hagaragajwe ibihato bikiri mu isoko ryitezweho guhindurira Afurika amateka mu guhahirana

Related Posts

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

by radiotv10
30/07/2025
0

In many African societies and beyond, the tradition of bride price also known as "lobola" in Southern Africa or "inkwano"...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza,...

IZIHERUKA

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano
MU RWANDA

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

30/07/2025
Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

30/07/2025
Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ibihato bikiri mu isoko ryitezweho guhindurira Afurika amateka mu guhahirana

Hagaragajwe ibihato bikiri mu isoko ryitezweho guhindurira Afurika amateka mu guhahirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.